issa
Kigali: Abapfubuzi bahinduriye umuvuno muri Gym

Dec 19, 2025 - 11:40
 0

Bamwe mu bagabo bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bavuga ko batewe impungege zikomeye n’uburyo abapfubuzi basigaye baharaye kujya gushakira inkumi n’abagore bafite agatubutse mu byumba bikorerwamo imyitozo Ngororangingo.

Bamwe mu batangabuhamya babwiye UKWELITEMES, nyuma y’uko abapfubuzi batangiye kujya mu byumba bikorerwamo imyitozo Ngororangingo bakunze kwita Gym, ingo nyinshi zishobora gusenyuka. 

Bemeza ko mu myaka yashize ubusambanyi bwavugwaga mu byumba bya Sauna na Massage ariko ubu bwimukiye mu byumba bikorerwamo imyitozo Ngororangingo bakunze kwita Gym.

Bavuga ko muri Gym hasigaye haberamo ubusambanyi bukabije ndetse hari abasore baba bajyanyweyo no gushakisha inkumi n’abagore biteretera ndetse hari n’abakobwa bajyayo kugira ngo barebe ko bahakura abakunzi. 

Bemeza ko abasore bazwi ku kabyiniriro k’abapfubuzi bazwiho gukundana n’abagore bakuru ndetse bubatse muri Gym ariho hantu basigaye baharaye kujya kubashakira. 

Hari abasore bitwa abapfubuzi bajya mu byumba bikorerwamo imyitozo Ngororangingo bakunze kwita Gym batagiye gukora siporo ahubwo bajyanywe gusa no gushakisha abagore n’inkumi batereta. 

Uwitwa Manirarora Jeaque, utuye mu murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, yabwiye UKWELITIMES, ko ababazwa cyane n’ibibera mu byumba bimwe na bimwe bikorerwamo imyitozo Ngororangingo. 

Ati “ Haberamo ibintu bibi umuntu araza agafata umugore wawe ahantu yishakiye ngo ari kumukoresha imyitozo yewe hari n’ubwo uba ufite  umugore utazi kwihagararaho bakamuguteretana da!” 

Yongeyeho ko hari umugabo w’umuturanyi we watandukanye n’umugore we kubera Gym. 

Ati “ Uwo mugabo yakundaga kubona umugore we ari kumwe n’umusore bakoranaga Gym cyane yanataha agataha atinze rimwe aza kubafatira mu modoka barimo gusomana bahita barekana uko kugeza n’umu uwo mugabo yibanira n’abana be batatu gusa mu nzu ye.” 

Umusore witwa Byirindiro Alain, we yemeza ko abapfubuzi basigaye bakunda kujya gushakira abagore n’inkumi bafite amafaranga ahakorerwa Gym. 

Yagize ati “ Mfite abasore benshi b’abapfubzi tuziranye nibo banyibwiriye ko ubu muri Gym ariho basigaye bajya gushakira abagore ndetse biba bigoye ko hari uwamara ukwezi atari yabona uwo bakundana.” 

Umwe mu basore wanze ko izina rye ritangazwa, wemera ko ari umupfubuzi nawe ashimangira ko hari abantu benshi bajya muri Gym batajyanywe no gukora imyitozo Ngororangingo. 

Ati “ Benshi ntabwo ari siporo ziba zibajyanye hari uba agiye kureba ko yahakura umugabo cyangwa umugore, none se wibwira ko siporo batazikorera mu ngo zabo? Njye nzi abagore benshi rwose baza muri Gym kugira ngo babone uko biganirira batuje n’abasore b’inshuti zabo.”

Dec 19, 2025 - 11:56