Nyanza: Imbangukiragutabara yakoze impanuka
Imbangukiragutabara y’Ibitaro by’Akarere ka Nyanza yakoze impanuka ubwo yari ikuye abarwayi ku kigo nderabuzima cya Kirambi, barimo n’undi muntu wari wakoze indi mpanuka.
Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 3 Nzeri 2025 mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Nyanza, Umudugudu wa Nyanza.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyanza, Dr. Mfitumukiza Jérôme, yavuze ko muri iyi mbangukiragutabara harimo abarwayi babiri barimo umwana n’undi muntu mukuru wari wakoze indi mpanuka.
Yavuze ko ubwo iyi modoka yari iri mu muhanda wa kaburimbo yahuye n’umunyamaguru wagenderaga hagati mu muhanda, umushoferi agerageza kumuhunga biranga.
Yongeyeho ko byatumye iyi modoka iranga umuhanda, igonga ipoto ry’itara maze igwa mu kibuga cya Basketball cy’ishuri ryisumbuye rya Nyanza.
Yakomeje avuga ko hahise hakorwa ubutabazi, ndetse ku bw’amahirwe basanga abari bari mu modoka bose bakomeretse byoroheje.


Kinyarwanda
English
Swahili









