Karasira yakatiwe gufungwa imyaka itanu
Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, rwahamije Uzaramba Karasira Aimable icyaha cyo gukurura amacakubiri muri rubanda, rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu.
Iki cyemezo ku rubanza rwa Karasira Aimable cyasomwe kuri uyu wa Kabri tariki 30 Nzeri 2025, rutegeka ko ahamwa n’icyo cyaha kimwe mu byo yari akurikiranyweho.
Uyu mugabo Karasira yashinjwaga ibyaha birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri ndetse no gutangaza amakuru y’ibihuha.
Ubushinjacyaha buhamya ko ibi byaha yabikoreye ku muyoboro wa YouTube mu bihe bitandukanye ndetse Karasira akaba ashinjwa kandi icyaha cy’iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo we urimo amafaranga yafatanywe (cash) n’ayari kuri konti ze zitandukanye zirimo iza banki na Mobile Money.
Ubushinjacyaha bwari bwasabye uyu mugabo yahamwa n’ibyaha byose bumurega, Urukiko rukamukatira igifungo cy’imyaka 30.
Karasira Aimable yasabye imbabazi abakomerekejwe n’amagambo yavugiye kuri YouTube mu bihe bitandukanye, avuga ko nta mugambi afite wo kubiba amacakubiri no guhakana Jenoside.
Ku bijyanye n’inkomoko y’amafaranga yafatiriwe, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Karasira yayakuye mu barwanya Leta bari bashyigikiye ibyo yavugaga mu gihe uyu mugabo Karasira Aimable we, yavuze ko amafaranga yari atunze menshi arimo imperekeza yahawe na Kaminuza y’u Rwanda yabereye umukozi ndetse n’amafaranga yohererejwe n’abagiraneza, kandi ngo nta cyari kuyamutwara kubera ko akiri ingaragu.
Uyu mugabo umaze imyaka ine afunzwe nyuma yo gusuzuma ubwiregure bw’impande zombi, Urukiko rwamuhanishije igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu ndetse runategeka ko imitungo ye yafatiriwe irekurwa.
Gusa ibi bivuze ko igihano cy’uyu mugabo Karasira Aimable gisigaje igihe kitageze ku mwaka umwe ngo kirangire.


Kinyarwanda
English
Swahili









