Perezida Salva Kiir yirukanye Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga amutunguye

Apr 10, 2025 - 15:11
 0

Perezida wa Sudani y'Amajyepfo, Salva Kiir, yirukanye Minisitiri w’ububanyi n’ubutwererane, Ramadhan Abdallah Goc bitunguranye.

Goc wari umaze igihe kitageze ku mwaka kuri izi nshingano, yasimbuwe na  semaya Kumba, umudipolomate w’umwuga ufite uburambe akaba yaranabanje kuba ambasaderi wa Sudani y'Amajyepfo mu Bushinwa.

Ishyirwaho rye rije mu gihe Sudani y’Epfo, irimo guhangana n’ububanyi n’amahanga bw’i Washington, nyuma y’impaka zitavugwaho rumwe ku muturage wayo witwa Makula Kintu Amerika iherutse kwirukana.

Amerika yari yashinje Juba kuba yaranze kwakira umuturage wayo  wari wirukanwe na Amerika ikavuga ko ari umuturage wa DR Congo, Amerika yibeshyeho.

Gusa ubu iyi leta yavuze ko yemeye kwakira uyu mugabo muri Sudani y'Epfo "mu mwuka w'umubano wa gicuti".

Amakimbirane ya dipolomasi aje nyuma y’uko guverinoma ya Sudani  ihura n'ikibazo cya politiki yo mu gihugu kubera itabwa muri yombi  rya Visi Perezida wa mbere Riek Machar.

Ifungwa rye ryateje kwibaza ku byerekeranye n’amasezerano y’amahoro yasubiwemo yasinywe mu 2018, yari agamije guhagarika intambara ikaze y’abaturage ba Sudani y’Epfo mu myaka itanu.

Apr 10, 2025 - 19:11

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.