issa
Umugizi wa nabi washatse gutera ibisasu mu bitaramo bya Taylor Swift yakatiwe imyaka 15

Jun 1, 2026 - 10:04
 0

Beran A wari ufite umugambi wo kurasa mu bitaramo bitatu byari kubera i Vienna muri Austria mu 2024 yahamijwe ibyaha n'urukiko akatirwa imyaka 15 muri gereza.

umugabo wo muri Austria witwa Beran A, wacuje umugambi wo gutera mu gitaramo cya Taylor Swift yakatiwe igifungo cy’imyaka 15 muri gereza. Ni urubanza rwabaye ku itariki 28 Gicurasi 2026 rubera mu mujyi witwa Wiener Neustadt. Igikorwa cy’ubugizi bwa nabi cyabaye mu 2024.

Urukiko rwamuhamije ibyaha birimo icy’iterabwoba bahuza n’imitwe y’ibyihebe ya kiyisilamu. Beran A yatawe muri yombi ku itariki 7 Kanama 2024, umunsi umwe mbere y’uko ibitaramo bitatu Taylor Swift yakoreye muri Austria bitangira. Amakuru akimenyekana ko hari kuberamo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, amatariki y’ibitaramo yarayahagaritse aho basobanuye ko bitewe n’umutekano we n’uw’abafana abe wari guhura n’ibibazo mu murwa mukuru wa Vienna. Beran A, yahamijwe ibyaha birimo gutegura no gucura umugambi w’ubwicanyi.

 Igifungo yahawe ni gito kuko ubusanzwe uwabihamijwe akatirwa imyaka 20 muri gereza. Beran A w’imyaka 21 y’amavuko yageze ku rukiko yipfutse ahantu hose mu rwego rwo kwirinda ko bamufata amafoto. Beran A, yahawe amabwiriza na Islamic State, bamusaba gutera ibisasu no kurasa mu gitaramo cya Taylor Swift.