issa
Washington yagaragaje ko Abanya-Nigeria bibye injyana ya Uganda

Jul 8, 2025 - 17:45
 0

Umuhanga mu gutunganya imiziki wo muri Uganda, David Ebangit uzwi cyane ku izina rya Magic Washington, yagaragaje ko Abanya-Nigeria barimo nka Don Jazzy bamaze igihe muri Uganda biga ku muziki w'iki gihugu birangira bawibyemo uduce tumwe.

Mu kiganiro aherutse kugira na Radiyo NRG Uganda, Washington wakoze indirimbo zakunzwe cyane mu Karere nka 'Talk and Talk' na 'Breath Away' za Radio & Weasel (Goodlyfe), 'Take It Off' ya Urban Boyz na Jackie Chandiru, yagaragaje ko mu gihe cye ndetse n'abandi bakoranaga umuziki muri Uganda bari barawuzamuye ku buryo Abanya-Nigeria baje kubigiraho. 

Washington avuga ko ari we mu producer muri kiriya gihe washoboraga gukora indirimbo ifite BMP(Beats Per Minute) ya 95 kuzamura akenshi ikoreshwa mu njyana ya Dancehall ndetse bo baje guhindura mu buryo bwa Uganda ikitwa 'Kidandali'. 

Akomoza ku banyamuziki bo muri Nigeria yavuze ko bamwe muri bo baje muri Uganda bakahamara amezi agera kuri atandatu, bakiga umuziki w'iki gihugu ari naho baje gukura ubumenyi bwatumye bagura umuziki wabo uyoboye Afurika uyu munsi wa none. 

Magic Washington abona umuziki wa Uganda warabaye urufatiro rw'injyana nyinshi muri Afurika 

Uyu mu munyabigwi mu muziki wa Uganda ndetse n'Akarere yavuze ko n'inyana ya 'Amapiano' yo muri Afurika y’Epfo, bayikomoye ku ndirimbo nka 'Talk and Talk' ya Goodlyfe, yanakozwe na Magic Washington ubwe.

Washington kandi muri iki kiganiro yagiranye na Radiyo NRG Uganda, yavuze ko umuhanzi wo muri Uganda utazakora indirimbo ziri mu njyana ya Kidandali azakomeza kubaho akennye mu muziki. 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Washington yagaragaje ko Abanya-Nigeria bibye injyana ya Uganda

Jul 8, 2025 - 17:45
Jul 8, 2025 - 18:57