issa
Mvukiyehe Juvenal ntabwo azitabira inama idasanzwe ya Kiyovu Sports

Jul 8, 2025 - 17:31
 0

Mvukiyehe Juvenal yemeye ko atazitabira inama idasanzwe ya Kiyovu Sports.

Ku munsi w’ejo hashize tariki 7 Nyakanga 2025, nibwo ubuyobozi buriho bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko tariki 11 Nyakanga 2025, hazaba inama idasanzwe y’iyi kipe.

Iyi nama izatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, yatumiwemo abakunzi, abayoboye Kiyovu Sports ndetse na bamwe mu  bashoramari.

Mu kiganiro twagiranye na Mvukiyehe Juvenal watumiwe, yabwiye UKWELITIMES ko iyi nama atazayitabira kubera ko ari hanze y’igihugu kandi bamutumiye batinze.

Yagize ati “ Ntabwo nzayitabira kubera nabonye ubutumire ejo mfite iminsi 3 gusa yo kwitegura, urumva ntibyakunda keretse ndi mu gihugu imbere.”

Mvukiyehe Juvenal yatubwiye ko ahawe kuyobora Kiyovu Sports byakunda ariko mu gihe bemeye gusubira mu murongo w’ishoramari.

Yagize ati “ Byakunda bahisemo umurongo nababwiye w'ishoramari arko iby’umuryango udaharanira inyungu bigumyeho ntabwo byakunda.”

Uyu munyamafaranga yagarutse ku byavuzwe mbere ubwo yashakaga gufasha Kiyovu Sports mu mikino 3 ko ashaka kuyifotorezaho, atubwira ko kwifotoreza kuri iyi kipe ntabwo byari ifoto nziza.

Yagize ati “ Habaho iharabika mu mupira, gusa nabashubije ko bitari kuba ari ifoto nziza nkurikije ibihe ikipe yari irimo.”

Iyi nama Mvukiyehe Juvenal yatumiwemo, intego yayo n’ukurebera hamwe ikipe ya Kiyovu Sports uko umwaka ushize wagenze ndetse nuko uyu mwaka ugiye kuza ariko hagashakwa amafaranga yo kwishyura abareze iyi kipe muri FIFA.

Mvukiyehe Juvenal ntabwo azitabira inama ya Kiyovu Sports 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Mvukiyehe Juvenal ntabwo azitabira inama idasanzwe ya Kiyovu Sports

Jul 8, 2025 - 17:31
Jul 8, 2025 - 17:37