Icyo umujyi wa Kigali uvuga ku ikipe ya AS Kigali iri kujya mu manga
Umujyi wa Kigali, uvuga iki kuri AS Kigali irimo kugaragaza ko itorohewe kuva muri Saison ishize.
Ku wa mbere tariki 7 Nyakanga 2025, ubuyobozi bwa AS Kigali bwandikiye ibaruwa umujyi wa Kigali isaba ko bagirana inama igaruka ku ikipe.
Mu kiganiro UKWELITIMES twagiranye n’umuvugizi w’umujyi wa Kigali Ntirenganya Emma Claudine, yatubwiye ko iyi baruwa bayakiriye ndetse bateganya kugirana inama nabo.
Iyi nama ubuyobozi bwa AS Kigali bwifuza kugirana n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, ni nama bifuza ko yaganirwamo ku bisabwa kugira ngo ikipe ya AS Kigali yuzuze ibisabwa na FERWAFA kugirango ibone uruhushya ruyemerera kuzakina amarushanwa umwaka utaha.
Ikipe ya AS Kigali kugeza ubu ifitiye abakinnyi ibirarane by’imishahara y’amezi 6 ndetse bivugwa ko abagize Staff y’iyi kipe bafitiwe imishahara y’amezi 10. Ikipe ifitiye ibirarane abakozi ntabwo iba yemerewe guhabwa uruhushya ruyemerera gukina amarushanwa.
Ubuyobozi bwa AS Kigali buvuga ko ibi birarane bahuye nabyo by’imishahara, byatewe n’umujyi wa Kigali usanzwe ubatera inkunga ariko ibi byatewe utwatsi kuko ngo umujyi wa Kigali watanze ibyo wasabwaga.
Emma Claudine yatubwiye ko ikipe ya AS Kigali ibibazo by’ibirarane bafite umujyi ntaruhare babifitemo ahubwo byabazwa ubuyobozi bw’ikipe kuko bo ibyo bagomba AS Kigali byose barabitanze.
Yagize ati “ Ibibazo by’imishahara ntabwo byatejwe na twe, Ibirarane by’imishahara n’ibindi bibazo byose, byabazwa ubuyobozi bwa AS Kigali kuko twe ntabwo twivanga mu miyoborere y’ikipe. Umujyi wa Kigali dutera inkunga amakipe 4 kandi ayo makipe yose ubufasha twagombaga kuyaha twarabubahaye.”
Uyu muyobozi kandi yashyize umucyo ku bivugwa ko umujyi wa Kigali ushobora gufata AS Kigali ikaba ikipe bashyiramo ubushobozi buri hejuru, ariko yatubwiye ko nta mwanzuro barabifatira ndetse kiri mu byo bari kuganiraho.
Emma Claudine yanatubwiye ko umujyi wa Kigali utateshuka mu guteza imbere imikino n’imyidagaduro ariko bagishaka uburyo buhamye bwo kubitera inkunga.
Yagize ati “ Nk’umujyi wa Kigali tuzakomeza guteza imbere imikino, imyidagaduro hamwe n’ibindi. Turacyashaka uburyo buhamye bwo gukomeza gutera inkunga yaba mu iterambere ry’imikino, imyidagaduro hamwe n’ibindi muri rusange.”
Ikipe ya AS Kigali kugeza ubu bivugwa ko inama igomba kubahuza n’umujyi, ntitagira ikivamo kigomba gufasha iyi kipe Shema Fabrice wari umuyobozi wayo ashobora gusezera burundu k’umuyobozi w’iyi kipe.




Kinyarwanda
English
Swahili









