Carlos Anceloti abona Neymar Jr ari umukinnyi azifashisha
Carlos Anceloti yemeza ko Neymar Jr mu gihe azaba ameze neza agomba gukina mu ikipe y'igihugu ya Brazil.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 13 Ukwakira 2025, mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru.
Carlos Anceloti yagarutse kuri byinshi ndetse aza gukomoza kuri Neymar Jr yemeza ko ari muzima yaba umukinnyi mwiza mu ikipe y'igihugu ya Brazil ndetse ko nta kipe atakinamo kuri iyi si.
Yagize ati " Niba Neymar Jr ameze neza, ni byo yakisanga mu ikipe y'igihugu neza. Neymar ameze neza nta kipe muri iyi si atakinamo."
Neymar Jr yerekeje muri Santos FC muri Mutarama 2025 ariko ntiyahirwa cyane kuko yagiye ahura n'imvune cyane. Yaje kongera amasezerano azarangirana n'uyu mwaka ariko kubera imvune nabwo aragaruka neza mu ikipe ku buryo yakoreshwa.
Carlos Anceloti kandi yaje kongera kugaruka ku ikipe y'igihugu ya Brazil atoza, yemeza ko ari ikipe ifite abakinnyi b'abahanga cyane ahubwo igisigaye ari ukubahuriza hamwe kuko nibyo by'ingenzi cyane.
Yagize ati " Abakinnyi b’Abanya-Brazil bafite ubuhanga ku giti cyabo, ariko ubwo buhanga buhurizwa hamwe n’imikoranire y’ikipe ndetse no kugenda neza batari ku mupira, kandi ibyo ni ingenzi cyane mu mupira w’amaguru."
Carlos Anceloti yagarutse ku ntego Brazil ifite mu gikombe cy'isi yamaze kubona itike kugeza ubu, avuga ko intego ye ari ugukora ibishoboka byose kugira ngo azitware neza mu gikombe cy'isi.
Yagize ati " Intego yanjye ni ugukora ibishoboka byose kugira ngo mfashe ikipe y’igihugu ya Brazil gukina neza no kugera ku rwego rwo hejuru, ndetse no gutwara igikombe cy’isi. Nibyo, nta mutoza w’umunyamahanga urigera atsindira igikombe cy’isi, ariko buri gihe haba hari igihe cya mbere mu buzima."
Ku itariki 12 Gicurasi 2025, nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amagaru mu gihugu cya Brazil, batangaje ko ikipe y'igihugu igiye kujya itozwa na Carlos Anceloti. Ni umutoza mwiza ndetse umaze kongera kugaruka Brazil mu makipe atinyitse muri iki gihe.
Carlos Anceloti abona Neymar Jr azisanga mu ikipe y'igihugu ya Brazil
Neymar Jr aracyafite icyizere cyo gukinira ikipe y'igihugu ya Brazil


Kinyarwanda
English
Swahili









