Taddeo Lwanga yashimiye APR FC ayifuriza ibyiza
Umugande ukina mu kibuga hagati, Taddeo Lwanga yashimiye ikipe ya APR FC bari bamaranye imyaka 2.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025, nibwo Taddeo Lwanga yanditse ibaruwa irambuye ashimira ikipe ya APR FC yamwizeye muri iyi myaka 2 yari amaze ari umukinnyi wayo.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko ashimira ubuyobozi bw’ikipe ndetse araza no gutangariza abakunzi be aho arerekeza.
Yagize ati “ Mu gihe muri APR FC igihe cyanjye kirimo kurangira, umutima wanjye wuzuye ibyishimo n’ishimwe. Ndashimira byimazeyo ubuyobozi bwa APR FC, abatoza, abakinnyi n’umuryango wanjye, banshigikiye muri uru rugendo rw’imyaka 2. Ni iby’agaciro gakomeye kuba narabaye umwe muri iyi kipe.”
Uyu mukinnyi yatangaje kandi ko byamugoye kwandika iyi baruwa ariko yifuriza ibyiza APR FC.
Yagize ati “ Kwandika iyi baruwa ntabwo byanyoroheye ariko nk’umukinnyi duhora tuziko ibi bihe bizaza. Ku bafana, mwarakoze cyane! Bimvuye ku ndiba y’umutima, ndabashimiye cyane kubufasha bwanyu ubwo nari muri APR FC.
Ntacyo kwifuriza APR FC usibye intsinzi. Nzabamenyesha aho nzerekeza vuba.”
Taddeo Lwanga yari umukinnyi ugihamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Uganda ariko ntabwo yari akibona umwanya uhagije wo gukina muri APR FC.


Kinyarwanda
English
Swahili









