Nta penalite zibaho! Mu 4 iheruka guhuza APR FC na Rayon Sports ku mukino wa nyuma Penalite ni ikizira

May 3, 2025 - 08:38
 0

Izi kipe ni zimwe mu zikomeye hano mu Rwanda ndetse uyu mwaka w’imikino zarahanganye cyane kuko usibye hano zigiye guhurira mu gikombe cy’Amahoro ariko no muri Shampiyona zirimo kugendana.

Kuri iki cyumweru tariki 4 ikipe ya Rayon Sports na APR FC zirakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro. Uyu mukino biteganyijwe ko uzabera kuri stade Amahoro ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba.

Aya makipe agiye gukina uyu mukino wa nyuma ku nshuro ya 5 ariko mu mikino 4 baheruka guhurira ku mukino wa nyuma buri imwe yatsinze imikino 2 gusa ibitego biba ari bicye cyane.

Mu mwaka wa 2002 nibwo bwa mbere izi kipe zahuriye ku mukino wa nyuma bwa mbere ndetse icyo gihe kipe ya APR FC yitwaye neza imbere ya Rayon Sports kuko yegukanye igikombe ku ntsinzi y’ibitego 2-1.

Izi kipe zanyujijemo imyaka igera ku 8 zongera guhurira ku mukino wa nyuma mu mwaka wa 2010. Muri uyu mwaka ikipe ya APR FC yari ikomeye cyane ndetse yaje gutwara igikombe itsinze Rayon Sports igitego 1-0.

Kugirango izi kipe zihurire ku mukino wa nyuma akenshi bisaba imyaka itari micye kuko zongeye guhura mu mwaka wa 2016, icyo gihe ikipe ya Rayon Sports yitwaye neza itwara igikombe itsinze igitego 1-0. Iki gitego abenshi barakibuka kuko cyatsinzwe na Ismailla Diarra ku munota wa nyuma.

Ikipe ya Rayon Sports ubwo iheruka iki gikombe cy’Amahoro mu mwaka wa 2023 iyoborwa na Uwayezu Jean Fidel, yari yatsinze APR FC mu mukino wabereye kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye.

Iki gikombe Rayon Sports yagitwaye ku gitego 1-0 cyari cyatsinzwe na Ngendahimana Eric ariko APR FC irarekarama cyane bavuga ko umupira utarenze umurongo.

Muri rusange urebye imikino iheruka guhuza aya makipe yombi ku mukino wa nyuma mu gikombe cy’Amahoro,  ubona ko ikinyuranyo cy’ibitego kiba kiri hasi kuko aba yakaniranye cyane ndetse harimo n’imibare myinshi.

Ikipe iheruka iki gikombe cy’Amahoro ni ikipe ya Police FC yagitwaye  yatsinze ikipe ya Bugesera FC ku mukino wa nyuma umwaka ushize wa 2024.

 Ismailla Diarra wakiniye Rayon Sports 

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.