Dufite ikibazo cy’abantu bashaka intsinzi kurenza kuzamura impano! Mugisha Richard avuga ku kibazo cya U17
Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe ibya Tekenike, Mugisha Richard yashyize umucyo ku bikomeje kugarukwaho cyane n’abayobozi b’amakipe bijyanye n’irushanwa rya U17 rizakinwa n’abakinnyi bafite imyaka guhera kuri 13 kugeza 15.
Ku itariki 30 Ukuboza 2025, nibwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda, FERWAFA ryatangaje ko amakipe azakina amarushanwa y’abato mu batarengeje imyaka 17 ndetse na 20 bagomba kwiyandikisha bitarenze ku itariki 9 Mutarama 2026.
Muri iri tangazo FERWAFA yatangaje n’abakinnyi bazakoreshwa imyaka bagomba kuba batarengeje. FERWAFA yatangaje ko mu irishanwa ry’abatarengeje imyaka 17 rizakinwa n’abakinnyi bafite imyaka 13, 14 na 15 gusa. Naho mu batarengeje imyaka 20 rigomba gukinwa n’abafite imyaka 16 , 17 na 18.
Nyuma yo gusohora aya mabwiriza, abayobozi b’amakipe agiye atandukanye bagaragaje kutabyishimira cyane cyane mu batarengeje imyaka 17, bavuga ko bamaze gukoresha igerageza abakinnyi bazakoresha muri uyu mwaka ndetse bakaba bahawe n’igihe gito cyo kuba bamaze gutanga urutonde rw’abo bazakoresha.
Mu kiganiro UKWELITIMES yagiranye na Mugisha Richard, yagarutse kuri iki kintu agaragaza ko ibyo abayobozi barimo kwitwaza bidafite inshingiro ahubwo yibaza niba abakinnyi bakoreshejwe igerageza bose bujuje imyaka 17 ndetse yemeza ko icyo gihe nta kuzamura impano byaba birimo gukorwa.
Yagize ati “ Uretse ibya kera ariko ubu twabigize ihame kugira ngo abana bakinamo babe mu cyiciro kimwe. Icyo kintu gishobora kubaho, ariko wakibaza ngo abo bagiye gutoranya abana 80% bose bafite 17? Ubwose uwo muntu yaba arimo kuzamura impano? Niyo mpamvu twavuze ngo reka dufate umwaka umwe imbere.
Abavuga ko bafite icyo kibazo, ushobora ku byumva ariko ku rundi ruhande ntabwo bifatika kuko umuntu wakabaye avuga ko ari muri ‘Business’ yo kuzamura impano ntabwo yakabaye yita ku bana babura amezi ngo bageze 17.”
Mugisha Richard yavuze ko uyu mwaka nta koroshya kuri aya mabwiriza kuko bifuza kuzamura impano ariko abayobozi b’amakipe hano mu Rwanda bo bakunda intsinzi aho kuzamura impano ari naho hava ikintu cyo gushaka gukoresha abakinnyi bakuru.
Yagize ati “ Oya, imyumvire yacu twumva ko n’ikipe yakabaye ifite abana bari hafi kuzuza imyaka 17 bakabaye ari bacye. Nkuko ubizi nawe mu mupira wacu, dufite ikibazo cy’abantu bashaka intsinzi kurenza kuzamura impano. Iyo utekereza intsinzi kurenza kuzamura impano, ukora ibintu nk’ibyo byo kuvuga ngo reka nshake abana bakuru kugira ngo bazamfashe kubona intsinzi kandi sicyo kigamijwe.”
Uyu muyobozi yakomeje agira ati “ Dufatanye, gusa babirebe mu buryo bwo kuzamura impano bitari ya myumvire yo gushaka intsinzi. Ubwose niba umuntu afite abana bose babura amezi ngo buzuze imyaka 17, ntabwo yaba ari uguteza imbere impano, kandi ntabwo bahora mu kugerageza abakinnyi buri Saison.”
Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko hari amakipe yamaze gusezera muri iri rushanwa rya U17. Muri ayo makipe harimo Police WFC U17, AS Kigali WFC ndetse na Gasogi United mu bagabo.
Gasogi United kugeza ubu yamaze no gusezerera abana yari yaratoranyije barengeje imyaka FERWAFA yifuza, bamwe bakuwe mu ishuri barimo kereka umubyeyi wifuza ko umwana we akomeza kwiga ariko azamwishyurira ku giti cye.
Biteganyijwe ko muri Gashyantare ari bwo aya marushanwa y’abato azatangira, FERWAFA igiye gutangira gutegura uko amakipe azagenda ahura.
Mugisha Richard yashyize umucyo ku kibazo gikomeje kugaragazwa ku irushanwa rya U17


Kinyarwanda
English
Swahili









