issa
Ikipe ya APR FC ibonye intsinzi abafana imitima igiye kugwa mu nda

Mar 30, 2025 - 20:11
 0

Ikipe ya APR FC itsinze Vision FC ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa 22 wa shampiyona.

Ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba zo kuri iki cyumweru tariki 30 Werurwe 2025, nibwo umukino wahuzaga ikipe ya APR FC na Vision FC watangiye. 

Uyu mukino watangiye ikipe ya Vision FC ikora ikosa imbere y'urubuga rw'umuzamu wayo ariko ikipe ya APR FC iteye kufura ntiyagira ikivamo.

Ikipe ya APR FC yari irimo kwataka izamu rya Vision FC, yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 20 gitsinzwe na Djibril Cheick Ouattara. Iki gitego cyabonetse kuri Penalite ku ikosa ryari rimaze gukorerwa uyu mwaka wa APR FC witwa Djibril Ouattara mu rubuga rw'umuzamu.

Ku munota wa 45, ikipe ya Vision FC yaje kwishyura igitego gitsinzwe na Cyubahiro Idarusi. Iki gitego cyavuye ku ruhande rw'iburyo, umukinnyi wa Vision FC yakase Sentire nziza cyane ba myugariro ba APR FC habura uwukuraho usanga uyu musore ahagaze wenyine ahita atereka mu izamu.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe zombi ziranganyije igitego 1-1. Ni igice twabonye ikipe ya APR FC igerageza kwataka ariko ba Vision FC ikanyuzamo ikataka ari naho yakuye iki gitego yabonye cyo kwishyura.

Igice cya Kabiri cyatangiye ikipe ya APR FC ikora impinduka hasohoka mu kibuga Mohamed Lamine Bah hinjira mu kibuga Niyibizi Ramadhan.

Ikipe ya APR FC yakomeje kugenda yataka cyane izamu rya Vision FC, yaje guhita ikora impinduka zikomeye akuramo Seidu Dauda Yusiff asohoka mu kibuga hinjiramo Denis Omedi.

Umutoza Darko Novic yahise ahindura sisiteme yakinaga kuko yahise atangira gukinisha nimero 6 Ruboneka Bosco ubwo yahise atangira kwatakisha abakinnyi barimo Omedi, Ouattara, Gilbert ndetse na Mamadou Sy.

Ku munota wa 61, ikipe ya APR FC yahushije uburyo bukomeye bwari bubonwe na Mamadou Sy ariko agiye gutera ishoti barawumutanga ufashwe na Denis Omedi ateye ishoti ufatwa n'umuzamu wa Vision FC.

Kuri uyu munota abakunzi b'ikipe ya APR FC bahise batangira kuririmba bavuga ko bashaka ko Darko Novic asohoka. Mu magambo y'icyongereza bavugaga bato " Darko Out". Ibi abafana babikoze nyuma yaho yari akoze impinduka akuramo umukinnyi wakinaga hagati yugarira, Dauda Yusiff.

Rugangazi Prosper ndetse na Cyubahiro Idarusi bavuye mu kibuga ku munota wa 72, hinjiramo abakinnyi barimo Twizerimana Onesme ndetse na Nizeyimana Omar. Ikipe ya APR FC nayo yahise ikora impinduka ikuramo Mugisha Gilbert hinjiramo Tuyisenge Arsene.

Ku munota wa 84, ikipe ya APR FC yabonye igitego cya Kabiri gitsinzwe na Mamadou Sy ku burangare bwa ba myugariro ba Vision FC bananiwe gukuraho umupira kugeza Mamadou Sy awufashe atera mu izamu.

Ku munota wa 87, ikipe ya APR FC yahise ikora izindi mpinduka rutahizamu Cheik Djibril Ouattara ava mu kibuga hinjiramo umukinnyi wo hagati witwa Nshimirimana Ismael Pitchou.

Umukino wahuzaga ikipe ya APR FC na Vision FC warangiye ikipe ya APR FC itsinze ibitego 2-1. Ikipe ya APR FC uwavuga ko yagowe no kubona intsinzi ntabwo yaba abeshye kuko yegerageje kenshi kugera imbere y'izamu ariko bikomeza kwanga ibona igitego cy'intsinzi habura iminota micye cyane.

Ikipe ya APR FC ihise yegera Rayon Sports ku rutonde kuko ihise igira amanota 45 iguma ku mwanya wa 2 naho ikipe ya Rayon Sports iguma ku mwanya wa mbere n'amanota 46.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373