Sheilah Gashumba yagize icyo avuga ku tubyiniro twateje impagarara i Kampala

Mar 30, 2025 - 17:56
 0

Umunyamakuru Sheilah Gashumba yamaganye abakomeje gutera amabuye utubyiniro muri Uganda nyuma y'uko abantu bakomeje kwemeza ko bari kujya kunywa inzoga ariko bakarogerwayo bamwe bakitaba Imana.

Nyuma y'uko abantu batandukanye bakomeje gutera hejuru bagaragaza ko utubyiniro muri Uganda tutari gukora neza badushinja ko abantu bari kurogerwamo, Sheilah Gashumba yagize icyo avuga.

Uyu mukobwa uri mu bakunzwe muri Uganda, yavuze ko nubwo yemera ko hari ibitagenda neza mu tubyiniro two muri Uganda, ariko nanone uwakoma urusyo yakoma n'ingasire.

Kuri we abona ko hari n'abantu bajya kunywa inzoga kandi bafite ibibazo by'ubuzima nyuma bamara kunywa ibibazo bikavuga.

Ikindi avuga ko amacupa aba afunze neza umuseriveri ayafungurira imbere y'abakiriya, atumva uko akabyiniro kagira urahare mu koroga abantu.

Yunzemo ko niba uri gusangira n'abantu utazi ukajya uhaguruka ukagenda usize icyo kunywa, baramutse bagize ibyo bakuvangira utagira uwo urenganya cyane ko mu tubyiniro hajyamo abantu bujuje imyaka 18.

Sheilah Gashumba ashimangira ko ibiri kuvugwa byose ahanini bikwirakwizwa n'abantu batifuriza ibyiza abantu kandi bakaba bagamije guhombya ubucuruzi bw'abandi.

Avuga ko no mu minsi yashize hakwirakwiye inkuru zivuga ko mu tubyiniro two muri Uganda haberamo ibikorwa byo gucuruza abantu kandi ibyo atari byo.

Inkuru zo gusebya utubyiniro i Kampala zazamutse nyuma y'uko Maetha Ahumuza Murari apfuye arogewe mu kabyiniro ka Mezo Noir kari Kololo i Kampala.

Mar 30, 2025 - 18:01

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.