issa
Joshua Baraka yongeye gukanga abahanzi bo muri Afurika y'Iburasirazuba

Jul 10, 2025 - 12:42
 0

Umuhanzi Joshua Baraka wo muri Uganda yongeye gukora amateka aririmba mu iserukiramuco rya 'Afro Nation' rihuriramo amazina akomeye mu muziki wa Afurika ndetse no hanze yayo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Nyakanga 2025, nibwo iri serukiramuco ryabaga ku nshuro ya gatanu ryatangiraga i Praia da Rocha Algarve muri Portugal, aho abandi bahanzi batandukanye nka Davido na Shallipopi nabo bataramiye abaryitabiriye.

Joshua Baraka watunguranye cyane akagaragara ku rutonde rw'abahanzi bazaririmba mu iserukiramuco rya 'Afro Nation' yongeye gutungura kandi abakunzi b'umuziki ndetse n'abahanzi bo muri Afurika y'Iburasirazuba, nyuma y'uko agaragaye muri iri serukiramuco rinini nyamara ari umuhanzi mushya mu muziki ugereranyije n'andi mazina amwe ari mu Karere.

Joshua Baraka yabaye umuhanzi wa kabiri wo muri Uganda uririmbye muri Afro Nation nyuma ya Eddy Kenzo 

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka 'Nana', 'Dalilah' na 'Wrong Places' ari nayo aheruka gushyira hanze ndetse yanaririmbye ku mugoroba, yiyongereye ku bandi bahanzi bo mu Karere baririmbye muri iri serukiramuco barimo Eddy Kenzo w'iwabo muri Uganda, itsinda rya Sauti Sol, Daimond Platnumz na Fally Ipupa.

Joshua Baraka ni umwe mu bahanzi bo muri Afurika y'Iburasirazuba bakomeje kwagura amazina yabo ku ruhande mpuzamahanga, bigaragarira ku mibare y'abumva indirimbo ze ku mbuga zicuruza imiziki ndetse n'ibitaramo bikomeye akorera mu bihugu bimwe byiganjemo ibyo mu Burayi nk'u Bwongereza.

Joshua Baraka ari ku rubyiniro muri Afro Nation 2025

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Joshua Baraka yongeye gukanga abahanzi bo muri Afurika y'Iburasirazuba

Jul 10, 2025 - 12:42
Jul 10, 2025 - 16:22