issa
Amazi meza, amashanyarazi n’ibikorwa remezo: Uko KRCC yihutishije iterambere rya Mutenderi

Jun 8, 2026 - 23:02
 0

Mu myaka ishize, abaturage bo mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma ho mu ntara y'i Burasirazuba, bagiye babona impinduka zigaragara mu mibereho yabo binyuze mu bikorwa by’iterambere byashyizwe mu bikorwa na Karimbu Rwanda Community Center (KRCC), umufatanyabikorwa umaze igihe ukorana n’abaturage n’inzego z’ibanze mu gushakira ibisubizo ibibazo bibangamiye ubuzima n’iterambere.

Ibi byagarutsweho ku wa 6 Kamena 2026 ubwo Ubuyobozi bwa KRCC bwamurikaga ibikorwa byagezweho mu mwaka wa 2025/2026 ndetse bunasobanura gahunda ziteganyijwe mu mwaka utaha. Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, inzego z’umutekano, abafatanyabikorwa n’abaturage bungukiye muri iyi gahunda.

Mu bikorwa byagezweho harimo kurengera ibidukikije binyuze mu gutera amashyamba, kwegereza abaturage amazi meza, kubaka ibikorwa remezo birimo ibibuga by’imikino, kugeza amashanyarazi ku ngo zitandukanye ndetse no kubaka igikoni cy’umudugudu cyafashije mu rugamba rwo kurwanya imirire mibi.

Uyu muryango KRCC, washinzwe n'umunyarwanda witwa Dr. Bikomeye Jean Chrysostome, uvuka hano I Mutenderi ariko akaba atuye muri leta zunze ubumwe za Amerika, aho yageze agiye kwiga kuri Buruse ya perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Mu ijambo rye yavuze ko bishimira intambwe imaze guterwa ndetse ko ibikorwa byagezweho bibaha icyizere cyo gukomeza gukora byinshi kurushaho.

Ati “Ibyo tumaze kugeraho biradutera imbaraga zo gukomeza gukorana n’abaturage, ubuyobozi n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo ibikorwa by’iterambere birusheho kugera ku baturage bagikeneye ubufasha."

Dr. Bikomeye Jean Chrysostome avuga ko bazakomeza kwagura ibikorwa

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Nathalie yashimye uruhare rwa KRCC mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, agaragaza ko ibikorwa byayo byatanze umusaruro ufatika.

Aragira ati “Turashimira ku bikorwa byinshi byakoze bifasha abaturage bacu. By’umwihariko igikoni cy’umudugudu cyagize uruhare rukomeye mu kurwanya indwara ziterwa n’imirire mibi ndetse n’ibindi bikorwa byahinduye ubuzima bw’abaturage,” 

Mayor Niyonagira akomeza asaba Abanyarwanda baba mu mahanga gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry’aho bakomoka.

Ati “Diaspora ifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu. Turabasaba gukomeza kwibuka aho bavuka no gutanga umusanzu mu bikorwa biteza imbere abaturage.”

Niyonagira Nathalie umuyobozi w'akarere ka Ngoma arasaba aba Diaspora kujya bazirikana iwabo

Muri uwo munsi, abayobozi n’abafatanyabikorwa ba KRCC batandukanye barimo Steve Noah na Marje Etheridge basuye ibikorwa bitandukanye byagezweho, barebera hamwe uburyo byafashije abaturage mu mibereho yabo ya buri munsi.

Abaturage bo muri Mutenderi bavuga ko ibikorwa bya KRCC bitagarukiye gusa ku kubaka ibikorwa remezo, ahubwo byabafashije kubona amahirwe mashya y’iterambere, imibereho myiza ndetse no kongera icyizere cy’ejo hazaza.

Mukamana Vestine ati "Twabonye amashanyarazi, ibintu twumvaga nk'inzozi ariko ubu twiteje imbere kubera umuriro". 

Mu gihe gahunda nshya z’umwaka utaha ziteganywa gushyirwa mu bikorwa, abaturage bavuga ko bategereje ko ubufatanye hagati ya KRCC, ubuyobozi n’abaturage bukomeza gutanga umusaruro mu rugendo rwo kubaka imibereho myiza n’iterambere rirambye mu Karere ka Ngoma.

Elia Byukusenge Chief Editor at Ukwelitimes, passionate about credible journalism and impactful storytelling.

Amazi meza, amashanyarazi n’ibikorwa remezo: Uko KRCC yihutishije iterambere rya Mutenderi

Jun 8, 2026 - 23:02
Jun 8, 2026 - 23:44