Rwamagana: Abakecuru babiri biravugwa ko bishwe n'inzoga zitujuje ubuziranenge
Abakecuru babiri bari batuye mu Murenge Muhazi mu karere ka Rwamagana bapfuye urupfu rw'amayobera hagakekwa ko bishwe n'inzoga zitujuje ubuziranenge mu gihe amakuru avuga ko hari abaturage benshi bajyanwe ku bitaro bya Rwamagana nabo bakekwaho kugaragaza ibimenyetso by'uko bagizweho ingaruka n'inzoga zitujuje ubuziranenge.
Abatuye mu Mudugudu wa Nyindo mu kagari ka Murambi mu Murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana baravuga ko nyuma y'uko abakecuru babiri bo mu muryango umwe bapfuye bikavugwa ko bazize inzoga banyweye kuwa Gatanu tariki ya 5 Kanama 2026, abandi baturage nabo banyweye inzoga zitujuje ubuziranenge bajyanwe kwa muganga bamwe bashyirwa mu bitaro.
Abo bakecuru bapfuye mu rukerera rwo kuwa kuwa Gatandatu tariki ya 6 Kamena 2026 nkuko abaturage babibwiye UKWELITIMES, abo bakecuru bari barashatse mu muryango umwe kuko abagabo babo bavukana. Abaturage bavuga ko umukecuru wa mbere yapfuye ari uwari ufite imyaka 71 bamujyanye ku kigo nderabuzima cya Murambi ariko apfa bataramugezayo mu gihe mugenzi we wari ufite imyaka 68 yapfuye bamujyanye ku bitaro bya Rwamagana.
Umwe baturage yagize ati "Umukecuru umwe yapfuye mu ijoro mugenzi we wari umugore wa muramu we nawe bahita bamujyana ku bitaro ariko apfa ataragerayo. Abo bakecuru bari banyweye inzoga mu kabari kuwa Gatanu bishoboka ko ariyo yabishe."
Bamwe mu baturage babwiye UKWELITIMES ko abaturage batuye mu Mudugudu wabo benshi bagizweho ingaruka n'inzoga bivugwa ko yari yavanzwe n'inkorano ndetse hakaba hari bamwe mu baturage banyweye kuri iyi nzoga ubu bari mu bitaro.
Umukecuru uri mu bagiye ku bitaro bya Rwamagana yabwiye UKWELITIMES ko hari abavuwe barataha ariko hari n'abari mu bitaro bya Rwamagana barembeyeyo.
Yagize ati "Badusabye kujya kwa muganga ariko urebye abatuye i Murambi banywa inzoga abenshi bagiyeyo. Abagaragazaga ikibazo baduhaye imiti ariko hari abo bashyize mu bitaro kubera kunywa ibyo biyoga bivanze byishe abakecuru b'iwacu."
Twagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana ariko Meya Mbonyumuvunyi Radjab ntiyaboneka ku murongo wa Telefoni ndetse Rwagasana Jean Claude Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhazi we ntiyitabye telefoni, n'ubutumwa bugufi yandikiwe n'umunyamakuru ubwo twakoraga iyi nkuru bwari butarasubizwa.
Umuyobozi w'ibitaro bya Rwamagana, byakiriye abaturage bagizweho ingaruka n'inzoga zitujuje ubuziranenge banyweye, yabwiye umunyamakuru wa UKWELITIMES ko hari akazi arimo kuburyo bigoye kuvugana n'umunyamakuru igihe azagira icyo atangaza tuzabagezaho ibijyanye n'abaturage barwariye mu bitaro bya Rwamagana kubera inzoga zitujuje ubuziranenge banyweye.
Hari amakuru avuga ko abapfuye n'abaturage bajyanwe kwa muganga banyweye kanyanga ariko igihe inzego zibishinzwe zizagira icyo zitangaza ku bijyanye n'ikishe abo bakecuru ndetse n'inzoga zitujuje ubuziranenge abari mu bitaro banyweye tuzabibagezaho.

Kinyarwanda
English
Swahili








