Ntidutewe ubwoba n'uwahagarika inkunga yaduhaga mu bijyanye n'Ubuzima-Dr Sabin Nsanzimana
Minisitiri w'ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yagaragaje ko u Rwanda rumaze kwiyubaka mu nzego z'Ubuzima, bityo rudatewe ubwoba n'inkunga y'amahanga ishobora guhagarara.
Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana yabigarutseho kuri iki cyumweru tariki 02 Werurwe 2025 mu kiganiro n'Abanyamakuru, ubwo hatangiraga inama iri ku rwego rwa Afurika ku bijyanye n'ubuzima.
Mu ndwara zigaragara mu Rwanda, Malariya ni imwe mu ndwara zizahaza abayirwara, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ivuga ko 70% by’abarwayi ba malariya bavurirwa ku rwego rw’abajyanama b’ubuzima batiriwe bagera mu bigo nderabuzima cyangwa ibitaro.
Dr. Sabin Nsanzimana yagaragaje ko hari imishinga irebana n'ubuzima itandukanye yahagaze, bitewe nuko yaterwaga inkunga n'ikigega cy'Abanyamerika cy'iterambere mpuzamahanga [USAID], harimo imishinga yo kurwanya indwara z'ibyorezo, Malariya, ubuzima bw'umwana n'umubyeyi ndetse n'imishinga ifasha abanyeshuri biga ibirebana n'ubuzima ndetse n'amashuri y'ubuzima.
Kuri iyi ngingo, Dr. Sabin Nsanzimana yagaragaje ko nta mpungenge biteye kuba USAID yarahagaze, yongeraho ko u Rwanda ruri ku rwego rwiza muri gahunda y'ubuzima.
Dr.Chikwe, umuyobozi w'agatenyo wa OMS ku mugabane wa Afrurika, yashimiye u Rwanda imbaraga rwashyize mu nzego z'uuzima, ashimira kandi imbaraga rwashyize mu guhangana n'icyorezo cya Marbourg kugeza gicitse.
Ni mugighe Umuyobozi Mukuru w’umuryango Amref ukora mu bijyanye n’ubuzima ku mugabane wa Afurika, Dr.Githinji Gitahi, avuga ko ibihugu bya Afurika bigomba guhuriza hamwe imbaraga mu guharanira ko ubuzima bw’Abaturage bukomeza kumera neza.


Kinyarwanda
English
Swahili









