issa
Afurika y'Epfo yemeje ko igiye gukingira urukingo rushya rurinda Sida 100%

Oct 15, 2025 - 07:14
 0

Minisitiri w’Ubuzima wa Afurika y’Epfo, Dr Aaron Motsoaledi, yatangaje ko guhera muri Mata 2026 icyo gihugu kizatangira gukingira abantu urukingo rushya rwa Lenacapavir rurwanya agakoko gatera Sida hifashishijwe ubwoko bushya bw’urushinge rwa LEN, ruzajya ruterwa inshuro ebyiri gusa mu mwaka.

Motsoaledi yabitangaje ku wa 13 Ukwakira 2025, ubwo yari mu nama Nkuru y’icyo gihugu i Johannesburg yo kurwanya Sida, ikaba inama yahurije hamwe abayobozi bo mu nzego zitandukanye na Minisiteri y’Ubuzima y’icyo gihugu nk’uko byatangajwe mu mashusho yatambutse kuri televiziyo nkuru y’icyo gihugu.

Motsoaledi yavuze ko urwo rukingo rwa Lenacapavir ruzatangirana n’abantu basaga ibihumbi 500, rukazahabwa abatuye icyo gihugu bafite ibyago byinshi byo kwandura, batuye mu turere turi ku kigero cyo hejuru cy’abanduye.

Lenacapavir ni urukingo rutangwa inshuro ebyiri gusa mu mezi 12, rukaba rwaragaragaje ubushobozi bwo kurinda kwandura agakoko gatera Sida 100% igihe rwatanzwe neza nk’uko Minisiteri y’Ubuzima y’icyo gihugu yabyemeje.

Minisitiri wa Afurika y’Epfo Motsoaledi yavuze ko mu bantu basaga 400 bandura agakoko gatera Sida VIH buri munsi muri Afurika y’Epfo, abarenga kimwe cya kane cyabo ari abangavu n’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 24.

Ibyihishe inyuma y’iri kingira

Minisiteri y’Ubuzima ya Afurika y’Epfo yavuze ko iyo gahunda izaterwa inkunga na miliyoni zirenga $29.2 zatanzwe n’Ikigega Mpuzamahanga (Global Fund) ndetse na miliyoni 5 z’amadolari azaturuka mu ishirahamwe rya ‘NACOSA’ rishinzwe kurwanya kwandura no gukwirakwira kw’agakoko gatera Sida muri icyo gihugu.

Ni mu gihe biteganyijwe ko inkingo zizatangira gukingirwa abatuye mu turere 23 two mu ntara 6 muri icyo gihugu, mu gihe ibigo nderabuzima 360 ari byo bizatangirirwamo izo nkingo mu cyiciro cya mbere cy’iri kingira, nk’uko Minisitiri Motsoaledi yabivugiye muri iyo nama.

Motsoaledi yakomeje avuga ko iyo gahunda nishyirwa mu bikorwa neza, abandura agakoko gatera Sida bashobora kugabanuka ndetse ikanashira mu gihugu cyose mu gihe cy’imyaka iri hagati ya 14 na 18.

Icyo OMS/WHO ivuga ku byerekeye urwo rukingo

Mu kwezi kwa Nyakanga 2025, nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS/WHO ryemeje uru rukingo nk’ubundi buryo bushya bwunganira ingamba zisanzwe zo kwirinda no kurwanya agakoko gatera Sida.

Kugeza ubu Afurika y’Epfo ni cyo gihugu gifite umubare munini ku isi w’abanduye agakoko gatera Sida VIH, aho abantu bagera kuri miliyoni zirenga umunani babana nako gakoko gatera Sida nk’uko byemezwa na OMS/WHO.

Oct 15, 2025 - 08:38