issa
Mu Rwanda hagiye gukorwa ibinyabutabire by’ubuvuzi bwa nucléaire

Dec 29, 2025 - 12:57
 0

U Rwanda rwitezweho gutangira gukora ibinyabutabire by’ubuvuzi bwa nucléaire bizwi nka “radionuclides”.

Ibi biteganyijwe ko bizatangira mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2026, 

Ibyo binyutabire byifashishwa mu buvuzi bwa kanseri zitandukanye binyuze mu gushiririza no gutandukanya uturemangingo (cellules) turwaye n’utuzima.

Ni ubuvuzi bwifashisha ikoranabuhanga rigezweho ririmo ibyuma bisuzuma hifashishijwe urumuri rutangwa n’icyo kinyabutabire bizwi nka “Positron Emission Tomography (PET)”.

Biteganyijwe ko bizatangira gukoreshwa bwa mbere mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare by'i Kanombe byo kwigishirizamo (RMRTH).

Umuyobozi w’agateganyo w’Ishami rishinzwe Umutekano w’Ingufu za Nikeleyeri mu Rwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA), Remy Wilson Bana, yavuze ko u Rwanda rwamaze gutumiza ibikorsho byose bikenewe ngo rutangire gukora ibyo binyabutabire byifashishwa mu buvuzi.

Iyi ntambwe itewe mu gihe ibyo bikoresho by’ubuvuzi bwa kanseri ahantu hafi byabonekaga ari mu Misiri ndetse no mu bihugu by’i Burayi.

Iyi gahunda yo gukorera ibi binyabutabire mu Rwanda, yitezweho kuzahanga imirimo ishingiye ku ikoranabuhanga irenga 100 by’umwihariko ku bakozi bamenyereye imikorere n’imikoreshereze y’ingufu za nikeleyeri.

Hanagaragajwe uko mu myaka yahise, Abanyarwanda bagorwaga no kujya gushaka aho basuzumirwa hifashishijwe iri koranabuhanga ryitezwe mu Rwanda mu mwaka utaha, bigatuma bubasha kwigonderwa na bake.

Bana avugana na The New Times yagize ati “Mu birebana n’ubukungu iki ni ikintu gikomeye tugezeho kubera ko abenshi mu Banyarwanda bajyaga kwivuriza mu mahanga, by’umwihariko nko mu Buhinde cyangwa mu bindi bihugu by’i Burayi bagiye kwisuzumisha.”

Yakomeje avuga ko ubuvuzi bwifashisha ingufu za nikeleyeri bwihariye kuko bwo buvura buhereye ku turemangingo, bigatuma abaganga bamenya ikigero cya kanseri mu mubiri.

Yakomeje agira ati “Mu by’ukuri bizafasha mu kuzigama amafaranga abantu bakoreshaga bajya gisuzumisha no kwivuriza mu mahanga.”

Bivugwa ko Guverinoma y’u Rwanda yatangiye ubufatanye n’Ikigo cy’Ubuvuzi Aegle Onco Care gisanzwe gitanga ubuvuzi mu Birwa bya Maurice no mu Buhinde, kugira ngo gifashe kuyobora iryo shoramari.

Uwo mushinga uzatuma ibigo by’ubuvuzi byo mu Rwanda bihabwa ibyangombwa byo gukoresha ubuvuzi bushamikiye ku ngufu za nikeleyeri, by’umwihariko hakazaherwa mu Bitaro Bikuru bya Gisirikare ndetse no mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal.

Yahamije ko hari amashami ane yo mu Bigo by’ubuvuzi azaherwaho mu guhabwa ibyo bikoresho.

Yanavuze ko u Rwanda runafite gahunda yo gukura amashanyarazi ahagije mu ngufu za nikeleyeri, ati: “Kuri ubu hari ibikorwa bikomeje mu guharanira ko twagira ubushobozi bwo gutunganya ingufu za Nikeleyeri zafasha kuziba icyuho cy’amashanyarazi u Rwanda rukeneye.”

Dec 29, 2025 - 13:09