Mu Rwanda hafunguwe uruganda rukora inshinge
Minisiteri y’Ubuzima yafunguye uruganda ruje kuba igisubizo ku kibazo cy’ubucye bw’inshinge. Ubucye bw’inshinge akaba ikibazo kitari kiri mu Rwanda ahubwo muri Afurika muri rusange.
Dr. Nsanzimana Sabin uyobora iyi Minisiteri y’Ubuzima yafunguye uru uruganda rukora inshinge zo kwa muganga, rwuzuye mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Mwulire, rwitwa TKMD rukaba rwarubatswe n’Abashinwa.
.Ku ikubitiro rukazabanza kujya rukora izigera kuri miliyoni ku munsi ariko zikaziyongera mu gihe kiri imbere.
Gahunda y’u Rwanda ni uyo kuzasangiza ibyo bikoresho ibindi bihugu by’Afurika kuko bisanzwe bigoye kubibona.Kugeza ubu rwatangiranye n’abantu 110 kandi 80% ni abagore.
Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko ruzaba igisubizo muri Afurika yose kuko inshinge zari ikibazo hirya no hino mu bihugu bigize uyu mugabane.
Ubuke bwazo nibwo batumye iza mbere u Rwanda rwakoreye muri ruriya ruganda zahise zigurwa na UNICEF zoherezwa muri Ethiopia, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Mozambique n’ahandi.
Dr. Nsanzimana ati: “Ikibazo cyo gutegereza inshinge nticyari umwihariko wacu nk’u Rwanda twenyine. Ni ikibazo rusange kuko zavaga hanze kandi aho bazikora na bo nta bushobozi bwo guhaza isoko ryose rikenewe bafite. Ubu rero ibyo bibazo byose byakemutse uru ruganda ruje kuba igisubizo ku Rwanda no ku Mugabane wa Afurika muri rusange.’’
Uru ruganda rwa TKMD rufite ubushobozi bwo gukora inshinge ziri hagati y’ibihumbi 600 na miliyoni ku munsi kandi iza mbere rwakoze zabanje kugenzurwa niba zujuje ibipimo mpuzamahanga kandi byagaragaye ko zibyujuje.


Kinyarwanda
English
Swahili









