
Hamenyekanye icyishe Young Scooter
Ibizamini byakozwe ku mubiri wa Younger Scooter byemeje ko uyu muraperi yishwe n'ibikomere atarashwe nk'uko byemezwaga.
Abaganga bemeje ko umuraperi wo muri Amerika, Young Scooter yapfuye azize ibikomere yagize ubwo yageragezaga gusimbuka igipangu ashaka gucika inzego z’umutekano.
Ibi bikuraho amakuru yashinjanga Polisi yo mu mujyi wa Atlanta ko aribo bamurashe agapfa, bagahimba ko yazize gusimbuka ahantu harehare akavunika.
Uyu muraperi yitabye Imana mu ijoro ku wa Gatanu tariki 28 Werurwe 2025 ubwo yari mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 39 y’amavuko yari yujuje kuri uwo munsi.
Ubwo yari mu birori byo kwishimira iyo sabukuru, bamwe mu bari bari kumwe nawe bagiranye amakimbirane harimo n’abafite imbunda, biba ngombwa ko Polisi iza kuyihosha, ari nabwo Scooter yasimbukaga igipangu ahita avukina.