Chris Brown yagejejwe mu nkiko

Chris Brown yagejejwe mu nkiko

Apr 25, 2025 - 16:57
 0

Umuhanzi Chris Brown yajyanwe mu rukiko n'umufana we uniyita umugore we amushinja kumusebya.

Umugore witwa Angela Reliford yajyanye mu rukiko umuhanzi Chris Brown amushinja kumusebya ku mbuga nkoranyambaga ze akamwita umuntu wataye umutwe.

Angela areze Chris Brown nyuma y'uko uyu muhanzi ashyize ku mbuga nkoranyambaga ze amashusho y'uyu mukobwa avuga ko ibye byarenze kuba umufana ahubwo asigaye yiyita umugore we ndetse akamukurikira aho agiye hose, bityo ko imyitwarireye iteye impungenge.

Muri dosiye Angela yashyikirije Urukiko rw'i Los Angeles kuri uyu Kane, yavuze ko nyuma y'uko ayo mashusho agiye hanze abafana ba Chris Brown batangiye kumutuka cyane bitangira kumwicira amarangamutima.

Angela kandi avuga ko amashusho Chris Brown yasohoye, yashyizemo umuziki uteye ubwoba n’amagambo amwerekana nk’uwamugaye mu mutwe ndetse n’ushobora gukomeretsa n’abandi.

Uyu mukobwa yabwiye urukiko ko aya mashusho yageze ku bantu barenga miliyoni 145 bakurikira Chris Brown, bityo ashaka impozamarira zitavuzwe. 

Chris Brown yagejejwe mu nkiko

Apr 25, 2025 - 16:57
Apr 25, 2025 - 17:02

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.