Abahanzi ba nyuma ya Covid-19 bafite umukoro mu bitaramo byo mu ntara
Ibitaramo byo mu ntara biri kubwiza ukuri abahanzi ba nyuma ya Covid-19 ku buryo nibabisoza bazicara bakareba icyo bakuru babo babarushije kugirango bamare imyaka 20 bafite ibihangano bikunzwe mu Rwanda hose. Bari kugorwa no gutera bakiyikiriza, kutamenya uko urubyiniro rutegurwa, gukikizwa n'abantu bakorana batazi umuziki kandi batabona ukuri ku muziki ukenewe n'abaturage.
Abahanzi bagezweho muri iyi minsi bafite indirimbo zimeze neza ku mibare yo ku mbuga nkoranyambaga ibizwi nka 'Views' na 'Streams'.
Biba bibi cyane iyo bagiriwe ubuntu bagahabwa akazi kabasaba kujya kuririmbira abaturage bo mu bice byumva radiyo amasaha yose abafite ubushobozi bakareba televiziyo.
Imibare yakozwe n'ikigo cyo muri Suwede 'FOJO' gitera inkunga ishuri ry'itangazamakuru mu Rwanda binyuze muri kaminuza y'u Rwanda bafatanyije na KT Radio bakoze ubushakashatsi mu 2021 bwerekanye ko abanyarwanda bari hagati y'imyaka 15 na 88 y'amavuko bumva radiyo iminsi 5 kugeza kuri 7 mu cyumweru.
Radiyo zigera ku baturarwanda bose ku kigero cya 98% mu gihe murandasi iri gukorerwa na miliyoni 1.8 muri miliyoni 13 zituye u Rwanda.
Imibare ntibeshya
Bitewe n'uko radiyo ari wo muyoboro abaturage bisangamo biroroshye cyane kubyumva mu gihe ushaka kwamamaza ibihangano byawe bigere kure mu gihugu.
Kuri ubu rero abahanzi bashya ushyize hanze indirimbo ahita yumva ko kugura 'views' no kuba zageze ku mbuga zicuruza imiziki bihagije nyamara iyo bageze mu bice by'intara usanga zitazwi kuko bumva radiyo.
Imiziki iri gukorwa nta mpamvu zatuma umuturage ayikunda
Ucishije amaso ku bantu bari kugendana n'abahanzi ba nyuma ya Covid-19 utari umufana w'umuhanzi, nta gutwi ko kumva umuziki afite.
Ikindi kandi ntabwo bafata umwanya ngo barebe umuziki ushobora gucengera mu bantu bo hirya no hino mu gihugu.
Muri rusange umuhanzi ukoze album , yibanda ku ndirimbo akunda aho kwita ku byifuzo by'abo akorera umuziki.
Ubushobozi buke bwo gutekereza
Kuri ubu, icyo udashoboye ureba ufite ubwo bushobozi akagikora ukamwishyura. Dufite abahanga mu kwandika indirimbo barimo Dany Vumbi, Mico The Best, Niyo Bosco n'abandi batandukanye.
Byoroheye umuhanzi gushaka umwandikira indirimbo izakundwa mu bihe bitandukanye akamwishyura kurusha guteranya ibyo yishakiye bikitwa indirimbo.
Umuburo ku itangazamakuru ry'imyidagaduro
Abakora itangazamakuru ry'imyidagaduro mu Rwanda, benshi muri bo ntabwo biteguye guhindura imikorere ngo babwize ukuri abahanzi n'abategura ibitaramo kuko usanga mu bahanzi barindwi nibura batatu aribo bakabaye bahabwa ibyo bitaramo noneho hakabaho no guha abahanzi bo hambere akazi bitewe n'uko bafite indirimbo abaturage bazi.
Uzasanga [abanyama] bakubwira ko hagezweho abahanzi ba nyuma ya Covid-19 nyamara ntibisaba ko abahanzi bamwe bangishwa abaturage kugirango abashya bafate intebe.
Ahubwo mu bindi bihugu usanga abakuru n'abato basaranganya akazi ndetse no mu bitangazamakuru ugasanga ba bahanzi baracyacurangirwa ibihangano byabo.
Birashoboka cyane gukora impinduka ku buryo buri muhanzi ahabwa icyubahiro ariko kandi


Kinyarwanda
English
Swahili









