issa
Trump yabajijwe niba azababarira P Diddy,abo muri Nigeria batewe agahinda n’imibare itinjiza nko muri Suwede (Avugwa hanze)

May 31, 2025 - 13:28
 0

Abahanzi bo muri Nigeria bamaze iminsi babwira isi yose agahinda bafite bitewe n’uko abumva indirimbo zabo kuri Spotify batabinjiriza nk’abumva ibihangano byo muri Amerika, Uburayi no mu Bwongereza.

Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yabajijwe niba azababarira P.Diddy uri muri gereza aho akurikiranyweho ibyaha bishobora kumugumisha mu nzu y’imbohe ubuzima bwose igihe yabihamwa.

Donald Trump rero aganira na Forbes yasobanuye ko yiteguye kubabarira umunywanyi we wo kuva kera dore ko yajyaga yitabira ibirori byategurwaga na P.Diddy.

 Abo muri Nigeria batewe agahinda n’imibare itinjiza nko muri Amerika

 Donawon, umujyanama wa Tems yasobanuye ko abantu miliyoni bumva’Streams’ indirimbo yo muri Nigeria binjiriza umuhanzi $300. Ikibabaje rero ni uko abantu bangana gutyo bo muri Suwede binjiriza umuhanzi $8000-$10000.

 Muri Mata 2025 Burna Boy, yanditse amagambo atarakiriwe neza n’ab’iwabo aho yaburiye abahanzi gushaka ubundi bucuruzi bakora kuko umuziki wabo udafite ububasha ku isoko ‘purchasing power’ nk’abahanzi bo muri Amerika n’I Burayi.

Icyakora igihugu nka Suwede cyashyize imbere cyane ubwo bucuruzi dore ko ari naho Spotify ifite icyicaro ariyo mpamvu kumva ibihangano by’abahanzi baho biri hejuru cyane mu isi.

 Central Cee agiye gutaramira muri Afurika y’epfo

Umuraperi wo mu Bwongereza Central Cee agiye gutaramira bwa mbere muri Afurika aho azitabira iserukiramuco ryitwa Hey Neighbour. Iri serukiramuco riteganyijwe ku itariki 30 Kanama 2025 aho azahurira ku rubyiniro n’abarimo Doja Cat, na Leon Thomas.

 Central Cee yatangiye umuziki afite imyaka 13 akaba yarisanishaga na 2Pac. Icyo gihe yaririmbaga ibibazo yabonaga ko bimukomereye birimo kutagira telefoni,igare ryo kugendaho,imyenda yo kwambara n’utundi tubazo abana banyuramo bavuka mu miryango ikennye.

Ubuhanzi abukomora kuri nyina wari umusizi. Central Cee aririmba indirimbo zirimo urukundo, ibibazo abantu bacamo n’ibyo abona bitagenda neza ku buzima bw’abakene. Ni umwe mu bakunze kuvuga ko yacuruje ibiyobyabwenge kandi nibura ku munsi yashoboraga kwinjiza amayero 2000.

Central Cee yahiriwe n’umuziki mu 2021 kuri Mixtape yitwa ‘Wild West’ yumviswe n’abarenga miliyali ku mbuga zicuruza imiziki.

May 31, 2025 - 13:34