issa
Ngabo Roben ari kwerekwa uwo Tom Close ari we

Jun 18, 2025 - 18:56
 0

Umunyamakuru Ngabo Roben ukorera Radio & TV10 ari kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko avuze ko umuhanzi Tom Close yakabirijwe cyane mu muziki w'u Rwanda.

ku i tariki ya 16 Kamena 2025, mu kiganiro uyu munyamakuru wigeze no kuba umuvugizi w'ikipe ya Rayon Sports FC yagiranye n'umuyoboro wa YouTube witwa 'Narababwiye TV', mu gace ka 'One on One' niho yavugiye aya magambo, atakiriwe neza na benshi babarizwa mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda.

Muri iki kiganiro babaza umuntu ibyamamare bitandukanye icyo abiziho, Roben ubwo yarabajijwe ku muhanzi Tom Close, yavuze ko ari umuhanzi wakabirijwe cyane ariko ikijyanye n'ubuhanga mu kuririmba ntacyo.

Mu magambo ye ati "Ibintu navuga kuri Tom se ubu ni byiza kubivugira 'on air' ra? Reka nivugire, Tom Close ni we muhanzi wa mbere wakabirijwe bikomeye mu mateka y’umuziki w’u Rwanda."

Uyu munyamakuru kandi yongeyeho ko indirimbo za kera za Tom Close, iyo uzumvise zitari nziza ahubwo ko zakinwaga zonyine abantu bakazikunda. Roben kandi muri iki kiganiro yavuze ko ubusanzwe akunda Bulldogg ariko indirimbo yitwa 'Cinema' yakoranye na Tom Close yumvise itameze neza.

Ngabo Roben kandi yavuze ko ikindi kintu azi kuri Tom Close, ari uko agira ikinyabupfura,akaba anafitiye akamaro igihugu, ndetse akaba yarize bishobora kuba ari nabyo byatumye abantu bamwubaha bagakunda ibyo akora mu muziki.

Nyuma y'uko agace k'aya mashusho agaragaza Roben avuga ibi kagiye hanze, bimwe mu byamamare byo mu Rwanda byatangiye kumwereka ko ibyo yavuze bihabanye n'ukuri, ko ahubwo Tom ari umunyabigwi ndetse akwiye kubyubahirwa.

Aba barimo nk'abanyamakuru b'amazina manini nka Anita Pendo, David Bayingana, Uncle Austin hamwe na Alex Muyoboke umaze igihe kinini mu muziki w'u Rwanda afasha abahanzi benshi batandukanye, ndetse umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa filime Clapton Kibonge.

Ngabo Roben abona Tom Close ibyo gukora imiziki yakabiretse 

Tom Close yagize uruhare mu gutera imbere ku bahanzi nka The Ben

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Ngabo Roben ari kwerekwa uwo Tom Close ari we

Jun 18, 2025 - 18:56
Jun 18, 2025 - 19:30