Elijah Kitaka yerekanye imigozi iziritse umuziki wa Uganda

Apr 1, 2025 - 09:23
 0

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Elijah Kitaka, yatunze intoki Guverinoma ya Uganda ko ari yo nyirabayazana wo kuba umuziki w'iki Gihugu udatera imbere ku ruhando mpuzamahanga.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n'umunyamakuru wa UBC TV Calvin Da Entertainer mu kiganiro Horizon Vibe, yerekanye ibitekerezo bye ku bihato biri mu muziki wa Uganda.

Elijah Kitaka avuga ko nta muhanzi wo muri Uganda ushobora kuba umusitari ku ruhando mpuzamahanga, kubera ko nta buryo buhamye Leta yashyizeho bwafasha abahanzi kuba bagera ku rwego rw'Iisi.

Avuga ko umuhanzi ashobora kuzamuka akaba yaba umusitari imbere mu gihugu, gusa ko kuba yagera ku rwego mpuzamahanga, bitamukundira, kereka abanje kuva muri Uganda akajya gutura mu Muhanga.

Ati:" Uganda ntabwo ari ikibuga kiza cyo kuba umuhanzi yagera ku ruhando mpuzamahanga kuko hari inzitizi. Ushobora kuba umuhanzi mwiza w'imbere mu gihugu, ariko hari amahirwe make yo kuba wakambuka imipaka."

Uyu muhanzi avuga ko kuba washyira umuziki wawe ku rwego mpuzamahanga, bisaba kujya hanze y'Igihugu. Ati:"Ukuri ni uko Uganda nta mahirwe ahari yo kuba umuhanzi yagera ku rwego rw'Isi. Niba ukeneye kugera imbere,  ukeneye kwimuka ukajya gushaka amahirwe mu mahanga."

Uyu muhanzi atangaje aya magambo, mu gihe abamaze igihe mu ruganda rwa muzika muri Uganda badahwema kwerekana ko uko iminsi ishira umuziki w'iki gihugu ugenda usubira hasi, bakemeza ko hakenewe ingamba zihamye.

Elijah Kitaka aremeza muri Uganda nta buryo buhari bwo gufasha abahanzi kugera ku ruhando mpuzamahnga

Apr 1, 2025 - 09:27

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.