issa
Umutoza wa Rayon Sports atewe ubwoba na Mukura Victory Sports

Feb 14, 2026 - 14:45
 0

Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry, yagaragaje ko Mukura Victory Sports ikomeye ku buryo ishobora gukora mu jisho iyi kipe iri mu byishimo nyuma yo gutsinda Police FC.

Ku wa Gatanu tariki 13 Gashyantare 2026, nibwo ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona n’ikipe ya Police FC uza kurangira Rayon Sports ibonye intsinzi y’igitego 1-0. 

Ni umukino wari ukomeye cyane ariko umutoza wa Rayon Sports n’ikipe ye bitwara neza batahana amanota atatu yari akomeye. Nyuma y’uyu mukino, Bruno Ferry utoza Rayon Sports yashimiye bikomeye abakinnyi be uko bitwaye ndetse yemeza ko iyi ntsinzi imbere ya Police FC ari umusaruro w’icyumweru cyose bamaze bawitegura.

Uyu mutoza kandi yagarutse ku mukino Rayon Sports izakurikizaho ikina na Mukura Victory Sports agaragaza ko uzaba ukomeye kuko Mukura ari ikipe nziza bijyanye naho ihagaze ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona.

Yagize ati “ Ubu gahunda yacu ni ugukomeza muri uyu murongo. Tumaze imikino ibiri tubikora neza, ariko tuzi ko umukino utaha uzaba ukomeye cyane, kuko Mukura Victory Sports ni ikipe nziza kandi bigaragarira ku mwanya ifite ku rutonde rwa shampiyona. Iyi mikino iduha icyizere kurushaho mu mikinire yacu. Ntituragera ku rwego rwuzuye, ariko turimo gutera imbere, kandi ikibazo gikomeye kuri twe ni ugukomeza kuguma kuri uru rwego. Uru ni rwo rwego ntarengwa rwo gutsinda Police FC, kandi ni rwo ruzaba rusabwa no mu mukino utaha.”

Uyu mutoza kandi yatangaje ko hano mu Rwanda harimo amakipe wavuga ko akomeye nka Police FC, APR FC n’izindi ariko ari byiza ko Rayon Sports yigereranya n’ikipe zikomeye ku mugabane w’Afurika.

Yagize ati “ Ku bijyanye n’amakipe akomeye muri shampiyona, turimo gutera imbere. Iyo tuvuga amakipe nka Police, APR n’andi ari ku rwego rwo hejuru, tuba tuvuga amakipe akomeye cyane. Hari amakipe asa nk’ari ku rundi rwego muri shampiyona, ariko kuri twe ni amahirwe yo kwigereranya n’amakipe ari mu meza ku rwego rwa Afurika, afite abakinnyi mpuzamahanga n’ikipe yuzuye neza.” 

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda igiye gukomeza imyiteguro y’umukino na Mukura Victory Sports. Uyu mukino biteganyijwe ko uzaba tariki 21 Gashyantare 2026. Iyi kipe kandi yamaze kumenya ko izahura na City Boys mu gikombe cy’Amahoro, aho uzaba tariki 18 Gashyantare 2026.

Bruno aratangira yakira ikipe ya Etincelles FC

Bruno Ferry yatangiye akazi ko gutoza Rayon Sports

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373