Shema Fabrice yohereje ubutumwa bukomeye Gianni Infantino uyobora FIFA
Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, yohereje ubutumwa bw’ishimwe Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, amwifuriza isabukuru y’imyaka 10 amaze ayobora iri shyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi.
Ni ubutumwa Perezida wa FERWAFA yashyize hanze ku cyumweru tariki 1 Werurwe 2026, aho yavuze ko mu izina ry’ishyirahamwe ayoboye ndetse n’umuryango mugari w’umupira w’amaguru mu Rwanda, yifuje kugaragaza ishimwe n’icyubahiro ku buyobozi bw’indashyikirwa bwa Infantino mu gihe cy’iyi myaka icumi ishize ayobora impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA).
Shema Fabrice yagaragaje ko icyerekezo cya Perezida wa FIFA cyagize uruhare rugaragara mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda, cyane cyane binyuze muri gahunda zirimo FIFA Forward, FIFA Arena, Talent Development Scheme na FIFA Series. Izi gahunda zagize uruhare mu kongerera ubushobozi ibikorwa remezo by’umupira w’amaguru no guteza imbere impano z’abakiri bato.
Yagize ati “ Icyerekezo cyanyu cyagize uruhare rugaragara mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda binyuze muri gahunda za FIFA Forward, FIFA Arena, Talent Development Scheme na FIFA Series, bikomeza guteza imbere ibikorwa remezo n’iterambere ry’abato.”
Perezida wa FERWAFA yashimangiye ko ubufatanye bwa FIFA n’u Rwanda bukomeje gutanga umusaruro ugaragara, ashimira Infantino ku bwitange akomeje kugaragaza mu kuzamura urwego rw’umupira w’amaguru ku isi hose.
Muri ubu butumwa kandi yagaragaje ko bishimira iyi ntambwe y’imyaka 10 y’ubuyobozi, anagaragaza icyizere cyo gukomeza ubufatanye bukomeye hagati ya FERWAFA na FIFA mu guteza imbere umupira w’amaguru mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Kuva yatorwa mu nama idasanzwe ya FIFA yabaye ku wa 26 Gashyantare 2016, Gianni Infantino yashyize imbaraga mu kuzana impinduka zikomeye mu mikorere y’iri shyirahamwe, agamije kurushaho kurikomeza, rirangwa n’imiyoborere myiza no gukorera mu mucyo.
Ku buyobozi bwe, hibanzwe ku kwagura umubare w’ibihugu n’amakipe yitabira amarushanwa akomeye ya FIFA, hagamijwe gutanga amahirwe menshi ku mashyirahamwe yo ku migabane yose no guteza imbere impano z’umupira w’amaguru ku rwego mpuzamahanga.
By’umwihariko kandi, ubuyobozi bwa Infantino bwongereye ishoramari mu iterambere ry’umupira w’amaguru binyuze muri gahunda ya Forward Programme, yatanze inkunga igaragara mu guteza imbere ibikorwa remezo, kongerera ubushobozi amashyirahamwe y’ibihugu ndetse no gushyigikira gahunda z’iterambere ry’impano z’abato.
Gianni Infantino wujuje imyaka 10 ayobora FIFA yifurijwe ibyiza na Shema Fabrice
Gianni Infantino mu kuzamura umupira w'amaguru ku Isi, yahaye u Rwanda kwakira imikino ya FIFA Series 2026


Kinyarwanda
English
Swahili









