issa
Ariko ni ubwoba Rayon Sports ifitiye Gasogi United! KNC yahaye ubutumwa abafana ba Gikundiro

Sep 1, 2025 - 10:59
 0

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, yahaye ubutumwa abamwibasira bavuga ko yasabye ko Rayon Sports ayakira mbere kugira ngo abone amafaranga.

Ibi bikubiye mu butumwa Kakooza Nkuriza Charles yabyutse atanga kuri uyu wa mbere tariki 1 Nzeri 2025, mu kiganiro Rirarashe.

KNC yavuze ko abakunzi ba ruhago badakwiye kuvuga ko ari mu bapanga ingengabihe kuko Rwanda Premier League ifite CEO ubishinzwe, ndetse uwumva ko afite ikibazo yamusabye ko atazaza kuri Sitade.

Yagize ati “ Ari njyewe cyangwa Hadji Mudaheranwa, nta n’umwe upanga Ingengabihe. Rwanda Premier League ifite CEO. Abakunzi b’umupira w’amagaru bakunda umupira, uwumva ari ikibazo ntazaze kuri sitade. Ese ubundi amafaranga muvuga mwazayahaye iyo kipe yanyu ikava mu bibabzo?”

Uyu muyobozi wa Gasogi United yakomeje agira ati “ Hari ibintu bigera ahantu ukumva biguteye n’ikirungurira. Umupira w’amaguru wubakiye ku bufatanye, niyo mpamvu ushobora kubona inyungu Rayon Sports, Mukura VS, APR FC, zabona zikaba ari inyungu rusange, tukazisaranganya.”

Kakooza Nkuriza Charles, yakomeje avuga ko Rayon Sports ari yo yatumye Shampiyona itinda gutangira, ahubwo yibaza ubwoba iyi kipe ifitiye Gasogi United akaba ari byo bituma hazamuka ibi bintu byose.

Yagize ati “ Rayon Day niyo yatumye shampiyona igera hano, abantu benshi ntibarire yakagombye kuba yaratangiye mbere. Ariko se n’ubwoba Rayon Sports ifitiye Gasogi United, Ni ikihe kibazo? Kuki Gasogi idasakuza ivuga ko bashyize imikino 2 i Rubavu.

Umupira w’ubakiye ku bufatanye. Ikipe nkuru yubaka indi, niyo mpamvu FIFA ifata amafaranga yayo ikayasaranganya andi ma Federasiyo. Abafana ba Rayon Sports bateza imbere aba-Rutsiro FC, aba-Rutsiro bagateza imbere aba Gasogi United, Abafana ba APR FC bakunganira aba Rayon, ni uko umupira umeze.”

Uyu muyobozi kandi yagarutse ku kintu Shema Fabrice yagarutse ko cyo kuzamura ubwitabire bw’abafana baje kureba umupira aho kuza kureba ikipe yabo gusa.

 Yagize ati “ Nicyo kibazo uyu munsi mu Rwanda dufite, nabonye Shema Fabrice mu ntego afite ashaka kuzamura ubwitabire bw’abafana. Kwigisha abafana ko tureba umupira, tutareba ikipe gusa”.

Uyu muyobozi yaboneyeho no gukomoza ku myiteguro ya Gasogi United, yemeza ko nabo bashaka kurya ku mafaranga y’ingoma nshya ya Shema Fabrice.

Yagize ati “ Ntabwo dushobora kubura mu myanya 8. Ariya mafaranga Shema Fabrice atangiranye, ntabwo dushobora kuyahomba. Amafaranga y’igenzi? Twari twarayabuze. Ndagira ngo mbabwire, ariya mafaranga dushobora gusoza imikino ibanza ya shampiyona ari twe tuyafite imbumbe.”

Uyu mukino wa Rayon Sports na Gasogi United wazamuye aya matiku yose uzaba tariki 5 Ukwakira 2025. 

Ibi bije bikurikiye amagambo KNC yatangaje ku cyumweru tariki 31 Kanama 2025, avuga ko abona APR FC izongera igatwara igikombe cya Shampiyona ashyira Rayon Sports ku mwanya wa 4. KNC yatangaje ko Muhanga FC ishobora kumpanuka ndetse hagati ya Gicumbi FC na Rutsiro FC hakavamo iya kabiri impanuka.

KNC yatunguranye avuga ko Gasogi United izaza mu myanya 4 ya mbere kuko ashaka amafaranga y’Ingoma nshya  ndetse azana na Mukura Victory Sports muri iyi myanya ihatanira igikombe cya Shampiyona.

KNC ikipe ye arayiha amahirwe yo kwitwara neza

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373