issa
Police FC na AS Kigali zumvanye imitsi rubura gica

Nov 7, 2025 - 16:57
 0

Kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Ugushyingo 2025, nibwo Police FC yakinnye umukino w'umunsi wa Karindwi wa shampiyona na AS Kigali, urangira zinganyije 0-0.

Ku isaha ya saa Cyenda z'amanwa nibwo ikipe ya AS Kigali yatangiye umukino wayo na Police FC. Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi ariko kugera imbere y'izamu ukabona biri kuyagora cyane.

Ku munota wa 30, nibwo Police FC yabonye amahirwe ya mbere wavuga ko akomeye ku mupira mwiza wahawe Ani Elijah aracenga ariko gutera mu izamu biramwangira kugeza umupira bawukuyeho.

Igice cya mbere cyarangiye ikipe zombi zinganyije 0-0. Ni umukino wabonaga urimo ishyaka ku mpande zombi ariko ukabona ko ikipe zombi nta n'imwe wavuga ko ifite amahirwe yo gutsinda kuko wabonaga zinganya imbaraga.

Igice cya Kabiri n'ubundi cyatangiye amakipe yombi agerageza guhangana cyane ariko kubona igitego bikanga. Police FC ku munota usaga uwa 60 yakoze impinduka Kwitonda Alain Bacca avamo hinjiramo Tia Christian.

Ikipe ya Police FC ku munota wa 65, yahushije igitego ku mupira wari utewe na Gakwaya Leonard. Ni nyuma y'umupira mwiza wazamukanwe na Mugisha Didier ahereza Ishimwe Christian ahereje Leonard umupira awutera hanze.

AS Kigali ku munota wa 70, yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ariko biranga. Ni umupira mwiza wazamukanwe na Tuyisenge Arsene akorerwa ikosa batanga Kufura ntiyagira ikivamo. Iyi kipe yongeye kubona Koroneri nziza itewe abasore ba Police FC baratabara.

Umukino wahuzaga Police FC na AS Kigali warangiye ikipe zombi zinganyije 0-0. Ni umukino wari urimo ishya ku mpande zombi ariko kubona igitego biranga.

Police FC na AS Kigali zinganyije 0-0

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373