Nyuma yo kwakira Shampiyona y'isi y'Amagare u Rwanda rwahawe ibindi birori by'igare
Nyuma ya Shampiyona y'isi y'Amagare yabaye kuva ku itariki 21 kugeza 28 Nzeri 2025, u Rwanda rwahawe kwakira ibirori byo guhemba abakinnyi b'indashyikirwa mu gusiganwa ku magare hano muri Afurika.
Ibi birori byamenyekanye ko bizabera mu Rwanda ku wa Kabiri tariki 21 Ukwakira 2025, bitangajwe n'impuzamashyirahamwe y'umukino wo gusiganwa ku magare muri Afurika (CAC). Ibi birori bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere, biteganyijwe ko bizatangwa tariki 28 na 29 Ugushyingo 2025.
Abazahembwa muri ibi birori ni abagabo n’abagore babigize umwuga ndetse n'abatarabigize umwuga. U Rwanda nubwo ruzabyakira uyu mwaka ndetse byanemejwe ko no mu mwaka wa 2026 bizongera kuhabera mbere yuko ibi birori babijyana mu bindi bihugu.
Mu bazahembwa harimo umukinnyi wahize abandi mu byiciro byose by’abagabo, umukinnyi mwiza mu bagore babigize umwuga, umukinnyi mwiza w’umugabo utarabigize umwuga n’Ikipe y’Igihugu nziza muri Afurika.
Ku gihugu cyakiriye, hazahembwa Umunyarwanda witwaye neza mu bagabo no mu bagore mu gihe, ndetse hanahembwe umukinnyi mwiza muri Afurika y’Iburasirazuba mu bagabo n’abagore.
Mu myaka ishize ibihembo by’abakinnyi bahize abandi muri Afurika byatangwaga n’irushanwa rya La Tropicale Amissa Bongo, ndetse igihembo nk’iki cyatwawe n’Umunyarwanda Areruya Joseph muri 2018.


Kinyarwanda
English
Swahili









