Ikibazo cy'abakinnyi badahagije muri APR FC kirakomereza no kuri Rutsiro FC
Mu gihe umutoza wa APR FC, yinubira kuba adafite abakinnyi bahagije iki kibazo kigiye gukomereza no ku mukino iyi kipe ifitanye na Rutsiro FC.
Ku wa Gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo 2025, ikipe ya APR FC iraba yerekeje mu karere ka Rubavu aho izakina na Rutsiro FC mu mukino w'umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona.
Ni umukino APR FC irimo kwitegura kuva ku wa Kabiri mu myitozo irimo gukorera Ishyorongi aho isanzwe yitoreza. Ni imyitozo irimo gukora idafite abakinnyi bagera kuri Batanu bose batazaba banahari kuri uyu mukino.
Aba bakinnyi barimo Cheick Djibril Ouattara umaze ukwezi kurenga arwaye indwara y'ibihaha ndetse na Memel Raouf Dao nyuma yo kugira imvune izatuma amara ukwezi kose atabasha gukora ku mupira nawe ntabwo ahari. Abandi bakinnyi barimo Mamadou Sy na Dauda Yusif bari mu bihano by'ukwezi ndetse na Ronald Ssekiganda uheruka guhabwa ikarita y'umutuku.
Umutoza Abderrahim Taleb mu mukino uheruka banganyijemo na Kiyovu Sports 0-0, yatangaje ko kutitwara neza byatewe nuko abakinnyi ari bacye ndetse hari abo afite batari ku rwego.
Ibi byaje bikurikiye amagambo uyu mutoza yatangaje nyuma yo kuva muri CECAFA, avuga ko akeneye abakinnyi bandi bashya bakomeye mu bwugarizi cyane cyane ku ruhande rw'iburyo n'ibumoso ndetse n'undi muzamu ukomeye utari Ishimwe Pierre.
APR FC muri uyu mukino izagorwa cyane mu kibuga hagati kuko abakinnyi bahakinaga barimo Ssekiganda, Dauda Yusuf, Memel Dao, bose ntibahari, bivuze ko abarimo Ngabonziza Pacific, Ruboneka Jean Bosco na Lamine Bah nibo bazitabazwa Kandi umutoza abona batari ku rwego rw'abakinnyi yifuza.
Umukino APR FC izakina na Rutsiro FC uzaba ari umukino wa Kane izaba ikinnye muri shampiyona mu gihe andi makipe azaba akina umukino wa Gatandatu wa Shampiyona. Iyi kipe ifite amanota 7, yatsinze imikino ibiri inganya umukino umwe.
Djibril Ouattara arwaye ibihaha
Memel Raouf Dao yagize imvune izamumaza hanze y'ikibuga ukwezi
Ronald Ssekiganda yahawe ikarita y'umutuku mu mukino uheruka
Mamadou Sy ari mu bihano by'ukwezi yahawe na APR FC
Seidu Dauda Yusif ari mu bihano by'ukwezi yahawe na APR FC


Kinyarwanda
English
Swahili









