issa
Portugal na Cristiano Ronaldo basebye, Mbappe akomeza guteza impaka! Uko imikino y’i Burayi yagenze

Nov 14, 2025 - 09:52
 0

Mu ijoro ryacyeye tariki 13 Ugushyingo 2025, hakomezaga imikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Isi kizaba umwaka utaha wa 2026 muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Canada na Mexico.

Imwe mu mikino yari itegerejwe cyane ni umukino wahuje ikipe y’igihugu y’u Bufaransa  aho yagombaga gukina na Ukraine. Ni umukino woroheye cyane u Bufaransa nubwo igice cya mbere cyarangiye ikipe zombi zinganya 0-0.

Mu gice cya kabiri ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yagarukanye imbaraga nyinshi cyane ndetse biza no kuyihira ibona Penalite hakiri kare itsindwa neza na Kylian Mbappe, Michael Olise atsinda icya kabiri, Kylian Mbappe yongera gutsinda ndetse na Hugo Ekitike atsinda ibitego cya kane.

Uyu mukino wavugishije benshi bijyanye n’uko Kylian Mbappe yongeye kugaragaza ko ari umwe mu bakinnyi beza bahari kuko yatsinze ibitego bibiri atanga umupira umwe wavuyemo ibitego.

Kuri uyu munsi kandi ikipe ya Portugal yakinnye na Ireland mu mukino benshi bari biteze kwitwara neza ku ikipe y’igihugu ya Portugal ariko siko byagenze kuko yatsinzwe ibitego 2-0 ndetse Cristiano Ronaldo ahabwa ikarita y’umutuku nyuma yo gukubita inkokora umukinnyi abishaka.

Cristiano Ronaldo yahawe iyi karita y’umutuku ku munota wa 59. Ikipe y’igihugu ya Portyugal muri uyu mukino urebye uburyo yakinaga ntabwo yagaragaje urwego rwiza ndetse n’abatekerezaga kuyiha igikombe cy’isi batangiye kwisubiraho. Ibi bitego Portugal yatsinzwe byose byabonetse mu gice cya mbere.

Indi mikino yabaye harimo uwahuje Azerbaijan yatsinzwe na Iceland ibitego 2-0, Armenia yatsinzwe na Hungary igitego 1-0, Norway yatsinze Estonia ibitego 4-1, Moldova itsindwa n’u Butaliyani ibitego 2-0, Andora itsindwa na Albania igitego 1-0 naho u Bwongereza butsinda Serbia ibitego 2-0.

Ronaldo sent off in Republic of Ireland's 2-0 win over Portugal: World Cup  2026 qualifying – as it happened | World Cup 2026 qualifiers | The GuardianCristiano Ronaldo yahawe ikarita y'umutuku

If France beat Ukraine today, they will qualify for the 2026 World Cup.Kylian Mbappe yaraye atsinze ibitego 2 atanga umupira wavuyemo igitego

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373