Kwizera Olivier kudahamagarwa mu ikipe y'igihugu ntacyo bimubwiye
Umuzamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier yagaragaje ko kudahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ntacyo bimubwiye, ahubwo agiye gukomeza gukora neza igihe nikigera azahamagarwa kuko akunda gukinira igihugu cye.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino ikipe ya Rayon Sports yasezereyemo Police FC muri ¼ cy’igikombe cy’Amahoro. Ni umukino warangiye ikipe ya Rayon Sports itsindiye kuri Penalite 4-2 nyuma yaho amakipe yari yanganyije 0-0 mu mukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura.
Kwizera Olivier yishimiye iyi ntsinzi ndetse ashimira Imana yatumye bagera muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro. Uyu mukinnyi muri iki kiganiro yagaragaje ko ikipe ya Gorilla FC bazahura bishoboka ko bayisezerera kandi intego biyemeje ari iyo kwegukana igikombe kimwe mu bikinirwa hano mu Rwanda bagafasha Rayon Sports gusohokera igihugu.
Yagize ati “ Ibintu byose bigira uburyo, bakizere kuko hari ibyo tuzakora kugira ngo tubashe kuba twatwara igikombe kimwe mu byo dukinira. Intego ya mbere yacu ni uko twafasha ikipe ya Rayon Sports gusohokera igihugu. Bazaze ari benshi badushyigikire ndakeka bizashoboka."
Uyu muzamu wa Rayon Sports nyuma yo kumara igihe yitwara neza mu mikino itandukanye ya Shampiyona, yisanze atari ku rutonde rw’abakinnyi bazifashishwa mu mikino ya FIFA Series izabera hano mu Rwanda guhera tariki 26-30 Werurwe 2026.
Olivier ikintu cyo kudahamagarwa ntacyo cyamutwaye kuko yizeye ko hari igihe kizagera agahamagarwa kuko akunda igihugu, ndetse akunda kugikinira.
Yagize ati " Uwuhitamo ni amahitamo ye, njyewe nzakomeza nkore ibyo nkwiye gukora, igihe nikigera nzahamagarwa kuko ndi umunyarwanda, nkunda igihugu, nkunda no kugikinira. Ntabwo naba ndi gukinira Rayon Sports ngo ikipe y’igihugu impamagare ngo ndetse kuyijyamo, kuko ni ibintu byagaciro cyane."
Kwizera Olivier yasinyiye ikipe ya Rayon Sports muri Mutarama 2026, ariko kuva yakinjira muri iyi kipe yahise yigarurira imitima ya benshi bitewe n’uko yagiye afasha Rayon Sports mu buryo bwo kuzibira ibitego ntibyinjire mu izamu.
Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa Gatanu ku rutonde rw’agategayo rwa Shampiyona n’amanota 39. Iyi kipe kandi igeze muri ½ cy’irangiza mu gikombe cy’amahoro aho izahura na Gorilla FC.


Kinyarwanda
English
Swahili









