issa
U Rwanda na Botswana biyemeje gukomeza gushimangira ubufatanye

May 4, 2026 - 17:21
 0

Ambasaderi w'u Rwanda mu gihugu cya Botswana James Musoni hamwe na Amb. Thuso Goodson Ramodimoosi bayoboye inama y’abayobozi bakuru mu nama ya kabiri y’Urwego ruhuriweho rw’ubufatanye (Joint Permanent Commission on Cooperation - JPCc) hagati y’u Rwanda na Botswana.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa 04 Gicurasi 2026, yibanze ku gusuzuma ibyavuye mu nama y’abayobozi bakuru no gutegura inama y’abaminisitiri iteganyijwe kuba ku munsi ukurikiyeho.

Abayitabiriye bagarutse ku ntambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa amasezerano n’ubwumvikane bwari bwagezweho hagati y’ibihugu byombi, banarebera hamwe uko byarushaho kunozwa.

Mu ijambo rye rifungura inama, Ambasaderi James Musoni yashimangiye ko ari ngombwa gukoresha uburyo bushingiye ku musaruro, aho ibyemezo bifatwa bigomba kuba bifatika, bishyirwa mu bikorwa kandi bifite ingengabihe isobanutse.

Yasabye abayobozi bitabiriye iyi nama gutanga inama zifite ireme kandi zishyirwa mu bikorwa, hagamijwe guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda na Botswana mu nzego zitandukanye.

Iyi nama ya JPCc igaragaza ubushake bw’ibihugu byombi bwo gukomeza gutsura umubano no kongera ubufatanye mu iterambere rirambye.