
RDC: Karidinali Ambongo yagaragaje ko imiyoborere mibi ya Kinshasa ariyo itiza umurindi abiyunga kuri AFC/M23
Arkiyepiskopi wa Kinshasa, Karidinali Ambongo yanenze ubutegetsi bwa Leta ya Congo abushinja bwasaritswe n’imiyoborere mibi no kwigwizaho imitungo nyamara mu gihe abaturage bicira isazi mu maso.
Ambongo yagaragaje ko ibyo ari bimwe mu bizatiza umurindi abashaka kwiyunga n’ihuriro AFC/M23. Ni nyuma y'uko kandi hari amakuru yari yavuzwe ko Joseph Kabila wabaye Perezida wa Congo yiyunze kuri uyu mutwe ndetse n'abandi batandukanye bagiye bahuza imbaraga n'aba barwanyi.
Karidinali Ambongo, yabigarutseho ku cyumweru taliki 20 Mata 2025, ubwo yari muri Misa ya Pasika aho yagaragaje imiyoborere mibi no kwigwizaho imitungo ko ari bimwe mu byabase ubutegetsi bwa Felix Tshisekedi.
Mu ijambo rye ryatwaye hafi iminota irenga 25, Ambongo, yashinje ubutegetsi bwa Kinshasa ko aribwo nyirabayazana bw’ibibazo biri mu gihugu kandi ko kwegeka ibibazo ku Rwanda ari ibinyoma.
Kiliziya Gatulika ikunze kudahuza n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, aho ikunze gutunga agatoki ubuyobozi ko bwananiwe gushyiraho umurongo uhamye wo guhuza abanyekongo bagasenyera umugozi umwe.
Mu ntangiro za Gashyantare, Karidinali Ambongo yasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwemera kuganira n’umutwe witwaje intwaro wa M23 kuko ari byo byagarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’iki gihugu.