Centrafrique: Umugaba mukuru w’Ingabo 'Gen. Zephyrin Mamadou'  yashimye u Rwanda agaya Uburengerazuba bw’Isi bwabasuzuguye

Mar 10, 2025 - 11:37
 0

Gen. Zephyrin Mamadou Umugaba Mukuru w’Ingabo za Centrafrique, yashimye ubufatanye bw’u Rwanda n’igihugu cye aboneraho kugaya u Burengerazuba bw’isi bwabagaragarije agasuzuguro mu gihe bari babakeneyeho ubufasha.

Yavuze ko  asanga ubufatanye bw’Ingabo za Centrafrique n’iz’u Rwanda, ari urugero rwiza rw’ibyo Abanyafurika bageraho bafatanyije.

Ibi yabigarutseho ubwo yari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi basuraga ingabo z’u Rwanda ziba ahitwa Bimbo hanze gato y’Umujyi wa Bangui.

Yavuze ko imibanire y’ingabo za Centrafrique n’iz’u Rwanda yarenze imikoranire isanzwe maze ivamo ubucuti butuma bahurira hamwe bagacinya akadiho nk’abavandimwe.

Gen d’armee Zephyirin Mamadou yashimangiye ko iyi mikoranire imaze kungura byinshi ingabo z’igihugu bityo akaba ari ikimenyetso ko abanyafurika bari hamwe basezerera gutegera amaboko amahanga.

Yagize ati "“Mbashimiye ibyiza mukora, ikibyemeza ni uko tutagihanze amaso Uburengerazuba bw’isi. Iyo twasabaga umwanya w’amahugurwa twarategerezaga bakadusuzugura! twabonye ubundi buryo rero bwo gukorana butubereye, ubu nibwo twumva tuguwe neza. Muri iyi mikorere nta na kimwe cyabura muri Afurika. Turatekanye."

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Gen Major General Vincent Nyakarundi ashimangira ko ingabo z’ibihugu byombi zikomeye ku cyerekezo cyatanzwe n’abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Centrafrique.

Gen Major Nyakarundi n’itsinda bari kumwe  banitabiriye ibirori byo kwinjiza mu ngabo abasirikare ba Centrafurika bahuguwe n’igisirikare cy’u Rwanda.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.