
Perezida Faure Gnassingbe ni we washyigikiwe nk’umuhuza ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa DRC
Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, (AU), washyigikiye ko Perezida Faure Gnassingbé, ariwe waba umuhuza mu gukemura makimbirane n'intambara zikomeje kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu nama yabereye mu biro bya Komite Nyobozi y'Ihuriro ry'Umuryango wa Afrika (UA) ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Mata 2025. Iyobowe na Perezida wa Angola João Lourenço, akaba n’umuyobozi w'Umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe muri iki gihe, yagaragaje ko AU ishyigikiye ko Gnassingbe aba umuhuza ku bibazo mu gukemura ibibazo by'umutekano muri DRC.
Perezida Lourenço yashimangiye ko hakenewe gukomeza ibikorwa by’ubwumvikane hagati y’impande zombi, yongera no gukomoza ku mpamvu we yasezeye kuri izi nshingano.
Yashimangiye ko agiye kwita ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe no gukomeza inshingano nka Perezida wa Angola.
Uyu mukuru w’Igihugu cya ‘Angola ’, yashimye intambwe zatewe mu nama y’umutekano ihuriweho n’ibihugu bya SADC-EAC yigaga ku gushaka amahoro mu Burasirazuba bwa Congo.
Nanone kandi yagaragaje ko ubushake bwo gushyiraho uburyo bwimbitse mu biganiro hagati ya Nairobi na Luanda hamwe no gushyiraho abahuza batanu b’Afurika mu gucyemura icyo kibazo byagize umumaro.
Ni inama yabaye ku ya 24 Weruwe 2025, yitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu 11 muri 14 bari batumiwe, bo mu Bihugu bigize iyi Miryango yombi yahuje imbaraga mu gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC, by’umwihariko intambara ihuza FARDC n’Abarwanyi ba M23.
Aba bahuza bashyizweho, ni Olusegun Obasanjo wigeze kuba Perezida wa Nigeria, Uhuru Kenyatta wabaye Perezida wa Kenya, Kgalema Motlante wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo, Catherine Samba Panza wabaye Perezida wa Repubulika ya Centrafrique na Sahle-Work Zewde wigeze kuba Perezida wa Ethiopia.
Perezida Gnassingbé, agizwe umuhuza, mu gihe igihugu cya Qatar na cyo gikomeje gufata iya mbere mu guhuza impande zombi, ndetse ku ya 9 Mata 2025 , hakaba hateganyijwe ibiganiro hagati ya Kinshasa na AFC/M23, bizabera i Doha.