Spice Diane yashotoye Sheebah Karungi, 2Baba yagize icyo avuga kubyo gushimutwa kwe, Terrence Howard yatemeye itaka kuri Diddy: Avugwa mu myidagaduro

Apr 6, 2025 - 12:04
 0

Amakuru y'imyidagaduro avugwa muri Afurika n'ahandi hasigaye ku Isi.

Umuhanzikazi wo muri Uganda, Spice Diana yazamuye impaka mu bakunzi b’umuziki wa Uganda nyuma y’uko akoze urutonde rw’abahanzikazi batanu bakomeye muri Uganda hakaburamo Sheebah Karungi, nyamara usanga benshi bamwirahira nk’inkingi ya mwamba.

Ubwo Spice Diana yari mu kiganiro kuri TikTok (Live), nibwo yabajijwe abahanzikazi batanu abona ko barenze muri Uganda, avuga Cindy Sanyu, Karole Kasita, Vinka, Winnie Nwagi na Uncle Chumi. 

Yavuze ko aba bahanzi bombi bahuriye ku kuguhozaho, guhanga udushya ndetse no gukora cyane bikagira uruhare mu gukura k’umuziki wa Uganda ukagera ku rwego mpuzamahanga, gusa ku rundi ruhande avuga ko buri wese agiye afite umwihariko we.

Abakunzi ba Sheebah Karungi bagaragaje ko batishimiye uru  rutonde rwa Diana, benshi babibona nk'ubushotoranyi.

Dr.Daniel McKorley abona abahanzi bo muri Nigeria batagwa mu ntege Shatta Wale na Stonebwoy

Umunyemari wo muri Ghana Dr.Daniel McKorley aratangaza ko abahanzi bo muri Afurika by'umwihariko abo muri Nigeria ko ntawatera ikirenge mu cya Shatta Wale na Stonebwoy.

Uyu muherwe avuga abo bahanzi babiri bo muri Ghana bafite impano itangaje ku buryo ntaho bahurizwa na bagaenzi babo bo muri Nigeria.

Mu kiganiro yagiranye na BTM Afrika, yavuze ko aba bahanzi bafite impano itangaje ku rubyiniro, akemeza ko muri iyi minsi impamvu batagaragara ari uko bashyize imbaraga mu gushora imarai mu muziki, naho ubundi ngo barihariye. 

Icyakora nanone ntabwo yavuga neza abahanzi bo muri Nigeria, cyane ko ibi bihugu byombi bihora bihanganye mu muziki mu Burengerazuba bw'Afurika.

Gen. Muhoozi ashaka kujya muri Amerika kuzana Beyoncé

Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba yatangaje ko hari ibinyamakuru byo muri Amerika byamusabye ko yaza agasobanura uko Beyoncé ari umugore we nyamara bizwi ko ari uwa Jay-Z.

Mu ruhererekane rw'ubutumwa ari kunyuza kuri X muri ibi bihe, yavuze ko yiteguye kujya kubisobanura, ni mu gihe we yasabye Jay-Z kwandika ibaruwa asaba imbabazi cyangwa se akazajya gukura Beyoncé muri Amerika.

Gen. Muhoozi kandi yavuze ko Jay-Z agomba kumuha inka 500, zikaba ari icyiru cy'uko yamusuzuguye ubwo yamusabaga kuza muri Uganda gusaba imbabazi ntabikore.

Terrence Howard yatemeye itaka kuri Diddy

Terrence Howard wamamaye muri sinema muri Amerika, yavuze ko Diddy ufunzwe akurikiranweho ihohoterwa rishingiye ku gitsina na we yigeze gushaka kumusambanya ariko ntibimukundire.

Uyu mukinnyi wa filime yabigarutseho ubwo yari kuri podcast ya Patrick Bet-David yitwa “PBD Podcast” aho yavuze ko Diddy yamuhamagaye amusaba ko yamwigisha gukina filime ariko yagerayo agashaka kumusambanya.

Terrence avuga ko yageze kwa Diddy asanga nta bikoresho byo kwifashisha amwigisha yateguye, ahubwo ngo uyu mugabo yaramurebaga gusa nta kindi amubwira, nyuma amusaba gushyiramo umuziki.

Diddy yakomeje kumureba biza kurangira nta kintu gikozwe kizima, arataha gusa nyuma amusaba kugaruka arabyanga kuko yari yabonye ko ashaka kumusambanya. Icyakora avuga ko nta gahunda afite yo kumurega.

Diddy watawe muri yombi muri Nzeri 2024, ategereje urubanza rwe tariki ya 05 Gicurasi 2025 aho akurikiranweho ibyaha by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Young Thug abashinjacyaha bari kumugenda runono

Umuraperi Young Thug uherutse kwemererwa gufungishwa ijisho ku byaha akurikiranyweho birimo gushinga agatsiko k'abagizi ba nabi, abashinjacyaha bakomeje kumugera amajanja bifuza ko yasubizwa muri gereza.

Umucamanza w’urukiko rwisumbuye rwa Fulton, Georgia muri Amerika, Paige Reese Whitaker yanze icyifuzo cy’abashinjacyaha gisaba ko umuraperi Young Thug yasubizwa muri gereza ingwate yatanze afungurwe igateshwa agaciro.

Ibyo byabaye nyuma y'uko abashinjacyaha bo muri Fulton bari batanze ikirego bavuga ko Young Thug yagize uruhare mu bikorwa bibangamira umutekano w’abatangabuhamya bityo akaba adakwiye igihano cyo gufungishwa ijisho, ari na yo mpamvu agomba kwamburwa ubwo burenganzira.

Swizz Beatz yahishuye ko we na Alicia Keys batari bashwana narimwe

Swizz Beatz wamamaye mu gutunganya indirimbo muri Amerika, yatangaje ko impamvu urugo rwe n’umuhanzikazi Alicia Keys ruhoramo amahoro ari uko bombi nta n’umwe uratongana n’undi mu gihe bamaranye.

Mu kiganiro yagiranye na US Weekly, yavuze ko kuba bamaranye imyak 15 yose nta ntonganya mu rugo rwabo ari uko ari inshuti magara, bakaba bagerageza guhana amakuru kandi bakaba badatongana.

Yunzemo ko iyo abantu batonganye birangira nta n’umwe wumvise undi, akavuga ko nta kibazo cyabayeho gikemurwa binyuze mu gushihurana. 

Swizz Beatz na Alicia Keys barushinze mu 2010 aho bafitanye abana babiri barimo uwitwa Egypt ufite imyaka 14 ndetse na Genesis ufite 10.

2Baba yagize icyo avuga kubyo gushimutwa kwe

Umuhanzi wo muri Nigeria 2Baba, yagize icyo avuga ku magambo ya nyina uheruka guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga ubwo yatangazaga ko umuhungu we amaze igihe yarabuze akaba yarashimuswe.

Ubwo uyu muhanzi yari mu bitaramo by'urwenya 'Acapella Shwo' yabikomejeho agira ati: " Bavuga ko nabuze nkaba narashimuswe. Ubu rero ndi hano muri Acapella Show kugira ngo nshake amafaranga nyahe  abanshimuse bandekure."

Uyu muhanzi akaba aheruka kugarukwaho cyane nyuma yo kwaka gatanya umugore we Annie Idibia ibintu byahungabanyije uyu mugore agahita ajya mu bitaro.

Apr 6, 2025 - 12:11

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.