issa
Aubrey O'Day wakanyujijeho na P Diddy yababajwe n'igihano

Oct 5, 2025 - 11:16
 0

Nyuma y'uko P Diddy akatiwe amezi 50 n'ihazabu ya $500.000 hari abo yahohoteye banze kuripfana bavuga ko yahawe igihano gito.

Umuhanzikazi Aubrey O'Day waciriwe inzira na P Diddy nyuma yo kumva ko yakatiwe amezi 50 (imyaka 4) muri gereza yarababaye cyane avuga ko yahawe igihano gito.

Aubrey O'Day abinyujije kuri X yamenyesheje abangavu bifuza ubwamamare kwirinda ba rusahurira mu nduru bashaka kuryamama nabo mu kubizeza kubaba hafi mu rugendo rw'ubwamamare.

Yabigarutseho yibuka neza mu 2000 ubwo yahuraga na P Diddy biciye mu kiganiro cyacaga kuri MTV cyanguragamo abanyempano bataramenyekana.

Icyo kiganiro kitwa 'Making The Band' cyabaye intandaro yo kubaho kw'itsinda ryitwa Danity Kane ryarimo na Aubrey O'Day.

Nyuma yaje gukomeza kuba muri label ya P Diddy yitwa Black Boy Entertainment ariko aza kuhahurira n'ibibazo.

Muri uwo mwaka yakunze kwitabira ibirori byategurwaga na P Diddy byabaga bigamije guha rugari abakire bakaryamana n'abakobwa ku ngufu. 

Yasobanuye ko hari ubwoko bw'ibisindisha bahaga abakobwa bagata ubwenge bakisanga bari gukora imibonano mpuzabitsina na buri wese wabaga uri aho.

Aha rero niho Aubrey O'Day yahereye aburira abakobwa ko igihe cyose umugabo ari kukureshya agamije kugusambanya uba uba ugomba kumuhunga kuko ingaruka uhura nazo ziruta cyane ibyiza aba akwizeza.

Yavuze ko yababaye kumva ko P Diddy yahawe igifungo cy'amezi 50 muri gereza n'ihazabu ya $500.000 kuko yumva ari gito bitewe nuko P Diddy yahohoteye abahanzikazi,abamurikamideri n'abakobwa babaga bamukeneyeho ubufasha.

P Diddy yasabye imbabazi abo yahohoteye kandi avuga ko akeneye amahirwe ya kabiri akongera akabaho. Abanyamategeko be nabo biteguye kujuririra icyemezo cy'urukiko dore ko bifuza igifungo cy'amezi 14 aho kuba 50.

P Diddy yatawe muri yombi muri nzeri ya 2024. Yahamijwe ibyaha bibiri ahanagurwaho ibyari kuzamuheza muri gereza. Yahamijwe gutwara abakobwa mu bikorwa by'ubusambanyi no gucuruza ibiyobyabwenge. 

Oct 5, 2025 - 11:18