issa
Michelle Yeoh yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Sep 3, 2025 - 11:06
 0

Umukinnyi wa filime Michelle Yeoh uri mu bakanyujijeho mu myaka 40 ishize yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ruri ku Gisozi.

Ku mbuga nkoranyambaga za ruriya rwibutso bashyizeho amafoto ya Michelle Yeoh bavuga ko yasuye ruriya rwibutso ku wa 2 Nzeri 2025.

 Bati"Icyamamare Michelle Yeoh watsindiye ibihembo bya Oscars yunamiye inzirakarengane ziruhukiye ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Yeretswe uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n'uburyo yahagaritswe"

Bakomeje bavuga ko yiboneye uburibwe u Rwanda rwanyuzemo rukaza kwiyubaka.

 Michelle Yeoh yabonye izuba ku wa 6 Kanama 1962, afite imyaka 63 y'amavuko. Umutungo we ubarirwa miliyoni $40. Yinjiye mu gukina filime ahagana mu 1980 atangirira kuri filime z'imirwano 'Martial arts '.

 Mu 1983 yatorewe kuba Miss Malaysia bimuha itike yo kwitabira Miss World yabereye mu bwami bw'ubwongereza mu murwa mukuru wa London.

Ku itariki 12 Werurwe 2023 yatwaye igihembo cya Oscar nk'umukinnyi mwiza aba ukomoka muri Malaysia no muri Aziya wa mbere wari ugeze kuri ako gahigo.

Kuba Michelle Yeoh yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwo ku Gisozi bicecekesha abirirwa bakoronga ku mbuga nkoranyambaga bapfobya Jenoside ndetse banashaka gusibanganya amateka.

Icyongeyeho kandi yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ko yasuye ruriya rwibutso, ibintu bishobora gutuma abandi bazwi muri sinema yo ku isi bagira ubushake bwo gusura u Rwanda bakirebera inzira y'inzitane abanyarwanda twaciyemo n'imbaraga zakoreshejwe mu kwiyubaka.

Sep 3, 2025 - 11:07