Davido yavuze isoko y'ubutunzi bwe
Umuhanzi wo muri Nigeria Davido, yatangaje ko ubutunzi bwe budakomoka ku ishoramari akora cyangwa se ibindi bintu yaba akora, ahubwo yerekanye aho buturuka.
David Adeleke amazina nyakuri ya Davido, yashimangiye ko ubutunzi bwe butabonetse biciye mu ishoramari akora, ahubwo ko bukomoka ku migisha y'Imana.
Uyu mugabo ukomoka mu muryango wihagazeho mu bukungu by'umwihariko se umubyara Adedeji Adeleke, abantu benshi bakunze kuvuga ko ubutunzi bwe abukomora kuri se, ariko we si gutyo abibona.
Mu mashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga Davido ari kumwe n'icyamamare kuri interineti Cubana Chief Priest, uyu muhanzi yumvikanye avuga ko ubutunzi bwe ntaho buhuriye n'ishoramari.
Ati " Ubutunzi bwanjye ntabwo buboneka bice mu ishoramari. Buboneka biciye mu migisha y'Imana."
Davido akaba akunze kuza mu myanya y'imbere mu bahanzi bo muri Afurika batunze agatubutse iruhande rw'abarimo Burna Boy, Wizkid n'abandi.
Mu 2024, Fobes yamubariraga ko atunze miliyoni $100, nyamara abandi barayazamura akagera muri miliyoni $15.


Kinyarwanda
English
Swahili









