issa
Abakinnyi tugomba kurenganwa cyane! Manzi Thierry ntiyaripfanye

Mar 26, 2025 - 10:06
 0

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse na Al Ahly Tripoli yo mu gihugu cya Libya, Manzi Thierry, yatangaje ko abakinnyi ari bo bakwiye kurenganwa kuko barigisha akaba ari bo bajya mu kibuga.

Ku munsi wejo hashize tariki 25 werurwe 2025, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yanganyije n’ikipe y’igihugu ya Lesotho igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 6 wo gushaka itike yo gukina igikombe cy’isi kizaba umwaka utaha wa 2026.

Nyuma y’umukino umutoza Eric Nshimiyimana na Manzi Thierry wari Kapiteni muri uyu mukino bakoze ikiganiro n’itangazamakuru bagaruka ku ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi itashimishije abanyarwanda bari buzuye Sitade Amahoro.

Manzi Thierry yavuze ko ikipe y’igihugu ubu irimo kugendera ku byo bakinaga mbere kuko umutoza Adel Amroush atarabona umwanya uhagije wo kubigisha ibye ndetse yemeza ko ari umutoza ufite ibintu byinshi arimo kubigisha kandi bizatuma Amavubi yitwara neza.

Yagize ati “ Turi gukomeza kugendera kubyari bihari hanyuma nawe yinjizamo ibye ariko kuko uwo mwanya atawubonye ntabwo twahita tuvuga ko tugiye kugendera kubyo afite kuko tutarabona umwanya wo kubyiga neza.

Iyi mikino yaje yihuse kuri we. Afite ibyo arimo kutwigisha bishya ku byo twari dufite, ndumva ko mu minsi micye turi buze kuba twitwara neza kurenza uko twitwaraga. Ni umutoza ufite byinshi yatuzaniye ariko kubera igihe gito dufite ntabwo turabasha kubyinjiramo neza.”

Manzi Thierry yongeye kuvuga ko abakinnyi ari bo bakwiye kurenganwa kuko bigishwa n’abatoza bakajya mu kibuga gukora ibyo bigishijwe rero yo batitwaye neza nibo bakwiye kurebwaho.

Yagize ati “ Kugira udushya ni iby’umukinnyi ku giti cye mbere yuko umutoza ajya kubimushyiramo. Abakinnyi tugomba kurenganwa cyane kuko nitwe tujya mu kibuga kurenza umutoza. Abatoza baratwigisha umukino wagera tukajya mu kibuga. Rero yo ugiye mu kibuga ntukore iby’umutoza yakubwiye icyo gihe bibazwa umukinnyi ntabwo ari umutoza.”

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi nyuma yo kunganya yahise ijya ku mwanya wa 2 n’amanota 8 inganya na Benin naho ikipe ya Lesotho yo iri ku mwanya wa 5 n’amanota 6.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Abakinnyi tugomba kurenganwa cyane! Manzi Thierry ntiyaripfanye

Mar 26, 2025 - 10:06
Mar 26, 2025 - 10:05