IShowSpeed azagera mu Mahoro nk'umwana batumye kurahura
Umunyamerika ukoresha urubuga rwa YouTube, Darren Jason Watkins uzwi nka IShowSpeed, azikoza mu Mahoro iminota micye ahite agenda.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mutarama 2026, nibwo hazaba imikino ya Super Cup hagati ya Rayon Sports na APR FC mu bagabo ndetse n'umukino uzahuza Rayon Sports n'Indahangarwa mu bagore, yose izabera muri Sitade Amahoro.
Ni imikino irimo gutegurwa mu buryo budasanzwe na FERWAFA ndetse kuri uyu munsi hari udushya turenze kuba hari ibi birori by'umupira. Biteganyijwe ko abazitabira uyu mukino bazasusurutswa n'aba Dj batandukanye bazwi hano mu Rwanda.
Muri Sitade Amahoro kandi abantu bazaza hakiri kare kureba umukino uzahuza Rayon Sports n'Indahangarwa mu bagore, bazahabwa ibirori na Darren Jason Watkins Jr, uzwi nka IShowSpeed ukora ibiganiro kuri YouTube na Twitch ariko mu buryo bwa 'Live Streaming' uzaba ari hano mu Rwanda.
Umuyobozi wa FERWAFA Shema Ngoga Fabrice, yahamije aya makuru kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Mutarama 2026, aho yavuze ko IShowSpeed azavugisha abafana ubwo igice cya mbere hagati ya Rayon Sports WFC n'Indahangarwa WFC, kizaba kirangiye ariko ko atazahatinda kuko azahita agenda mu zindi gahunda.
Yagize ati " IShowSpeed azaba ahari. Ntabwo azatanga ibirori umwanya munini. Rero namara kutuganiriza, ntabwo azaguma aho (Mu Amahoro) kuko afite ibindi azahita ajyamo kandi turamushimiye ku bwo gutekereza u Rwanda."
Ibi bivuze ko abari bategereje ko IShowSpeed azakurikirana umukino uzahuza Rayon Sports na APR FC uzatangira ku isaha ya saa Kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba, ntabwo bazamubona kuko hari izindi gahunda azaba yagiyemo.
IShowSpeed ubwo yari muri Botswana yavuze ko muri iki gihugu nta "Ngagi" zihaba ariko azazibona naza mu Rwanda ariko ko atazakora 'Live Streaming' nkuko asanzwe abikora kuko ibikoresho akoresha atabona uko abigenza mu mashyamba gusa azafata amashusho yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze.
IShowSpeed w'imyaka 20, umaze kuzenguruka mu bihugu bitandukanye ku isi, ategerejwe hano mu Rwanda nyuma yo kumara iminsi ari kuzenguruka mu bihugu bya Afurika muri gahunda ye yise "Speed Does Africa" aho azazenguruka mu bihugu 20 byo kuri uyu mugabane.
Darren Jason Watkins Jr uzwi nka IShowSpeed amaze kuzenguruka mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo South Africa, Botswana, Zimbabwe, Angola, Eswatini na Zambia.
IShowSpeed ibindi bihugu azasura birimo Algeria, Angola, Benin, Egypt, Ethiopia, Ghana, Ivory Coast, Kenya, Liberia, Morocco, Mozambique, Namibia, Nigeria, Senegal ndetse n'u Rwanda.
IShowSpeed ntabwo azatinda muri Sitade Amahoro


Kinyarwanda
English
Swahili









