Abakinnyi batatu barimo Mamadou Sy batandukanye na APR FC
Abakinnyi barimo Mamadou Sy, Alioun Suane na Lamine Bah, bamaze gutandukana na APR FC.
Ikipe ya APR FC yatangiye gutekereza ku kubaka ikipe, yatandukanye n’abakinnyi batatu kugira ngo batange umwanya ku bandi bashya bazongeramo imbaraga cyane ko igihe ari gito imikino ya CECAFA igatangira.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Kamena 2026, nibwo amakuru yo gutandukana kwa APR FC n’abakinnyi barimo Umunya-Mauritania, Mamadou Sy, Umunya-Mali, Mohamadou Lamine Bah ndetse n’umunya-Senegal, Aliuon Suane, yagiye hanze. Amakuru dukesha Radiotv10, avuga ko uyu munsi ari bwo ubuyobozi bwa APR FC bwashyikirije amabaruwa aba bakinnyi abamenyesha ko batandukanye.
Umwe mu bakinnyi batunguranye cyane ni Mamadou Sy bitewe ni uko yari umwe mu bakunzwe n’abafana ndetse n’abayobozi ariko haje gufatwa umwanzuro nyuma y’uko yari asoje amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe.
Aba bakinnyi bose icyo bahuriyeho ni uko bari basoje amasezerano ndetse kandi bakaba nta mwanya uhagije babonye wo gukina muri iki gihe bari bamaze muri APR FC.
Usibye aba bakinnyi ubuyobozi bwa APR FC bwafasheho umwanzuro wo gutandukana nabo, hari n’abakinnyi bandi b’abanyarwanda n’abanyamahanga bagomba gushimirwa mu gihe gito kiri imbere.
Ikipe ya APR FC yasoje uyu mwaka w’imikino yegukanye ibikombe bitatu birimo igikombe cya Shampiyona, icy’Amahoro ndetse na Super Cup. Nyuma yo kwegukana ibi bikombe, ubuyobozi bufite intego yo gukomeza ikipe ikarenga kwiharira umupira hano mu Rwanda ikanagera kure muri Afurika.

Kinyarwanda
English
Swahili








