APR FC isigaje kugura abakinnyi 2 b’abanyamahanga
Ikipe ya APR FC yemeje ko izongera kugura abakinnyi 2 b’abanyamahanga nyuma ya Ronald Ssekiganda.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere ikipe ya APR FC yakoze ikiganiro n’itangazamakuru, ubuyobozi busobanura ibijyanye n’abakinnyi bazongerwamo muri iyi meshyi.
Iki kiganiro cyarimo Chairman wa APR FC, Brig. Gen. Deo Rusanganwa, wanasubije bimwe mu bibazo byibazwa n’abakunzi ba APR FC.
Uyu muyobozi yasubije ikibazo cy’abakinnyi iyi kipe isigaje kongeramo nyuma y’abakinnyi b’abanyarwanda bavuzwe, atangaza ko basigaje abakinnyi 2 gusa bakomoka hanze y’u Rwanda harimo rutahizamu ndetse n’umukinnyi ukina nka nimero 10.
Yagize ati “ Turashaka abakinnyi bakomeza ikipe. Abanyamahanga ni 2 gusa mu bimenye, uwa gatatu ni Ssekiganda twaramuguze mu kwa mbere. Yari agifite amasezerano muri Villa SC, ariko twaramuguze kuko twari tuziko bamwifuza hanze, tubigira vuba turasinyisha.”
Chairman wa APR FC yashyize umucyo kandi ku kugura Ombarenga Fitina wavuzwe cyane mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, yemeza ko bari mu biganiro ariko batarumvikana.
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru byari biteganyijwe ko baramurikiramo ikirango gishya ndetse byanakozwe. Iki kirango ubona ko habayemo amavugurura ku cyo bari basanzwe bakoresha.
Ikipe ya APR FC yahakanye amakuru avuga ko Abderrahim Taleb ari umutoza mushya w’iyi kipe, ahubwo Chairman yemeza ko hari uwo bamaze kumvikana ariko kumutangaza bizaba nyuma namara gusinya.
Yagize ati “ Nababwiye ko twarangije kumvikana ariko ntarasinya. Namara gusinye nibwo wemera ko birangiye. Ubwo se muvuze ntagere aha, nanjye naba mvuze ibihuha kandi ari njye ubirimo. Twarumvikanye, mu minsi 3 cyangwa 4 araba yahageze.”
Amakuru ahari kugeza ubu ikipe ya APR FC nta wundi mukinnyi izasohora ndetse byemejwe n’umuyobozi mu kiganiro n’itangazamakuru avuga ko ntawo bazagurisha.
Ikirango gishya cya APR FC
Chairman wa APR FC Brig. Gen. Deo Rusanganywa


Kinyarwanda
English
Swahili









