issa
Umuyobozi wa Marine FC yahaye ubutumwa abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka

Apr 9, 2026 - 12:54
 0

Umuyobozi wa Marine FC, Lt Col Patrick Shingiro, yibukije abanyarwanda ko Kwibuka ari inshingano ndetse ko ari inzira yo gukira.

Ibi uyu muyobozi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 9 Mata 2026, mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange turi kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Ni iminsi 100 yo kwibuka yatangiye tariki 7 Mata 2026.

Lt Col Patrick Shingiro yagarutse ku mateka u Rwanda rwanyuzemo ashaririye ariko yibutsa kandi abanyarwanda ko Kwibuka ari inshingano ndetse ko ari inzira yo gukira.

Yagize ati "Kwibuka ni inshingano, ariko kandi n'inzira yo gukira.

Twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abarenga miliyoni imwe bishwe mu gihe gito cyane. Ni amateka ababaje cyane, ariko nanone ni isomo rikomeye ku Rwanda n'isi yose.”

Yakomeje agira ati “ Muri iki gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 32, turazirikana abazize Jenoside, tugasangira intimba n'abayirokotse, kandi tugakomera ku ndangagaciro z'ubumwe n'ubwiyunge. Nubwo ububabare bukiriho, dufite icyizere cy'ejo hazaza heza, twubaka igihugu kirangwa n'amahoro, urukundo n'ubutabera.”

Ikipe ya Marine FC ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona, iheruka kunganya na Al Hilal SC yo muri Sudani igitego 1-1. Kugeza ubu iri ku mwanya wa 8 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 37.

Image

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373