Sénégal: Abanyarwanda bibutse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994
Abanyarwanda baba muri Sénégal ndetse n’inshuti z’u Rwanda ziba muri iki gihugu bibutse ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabereye i Dakar mu Murwa Mukuru wa Sénégal, ku wa Kabiri ku wa Kabiri tariki ya 7 Mata 2026, cyitabirwa n’abagera kuri 400 barimo, Abanyarwanda baba muri iki gihugu cya Sénégal, abahagarariye, ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga muri iki gihugu ndetse n’abahagarariye inzego z’ubuyobozi muri Sénégal,
Ni igikorwa, cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda ifatanyije na Ibuka-Sénégal.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Cap-Vert, Gambia, Guinée-Bissau na Mali, Festus Bizimana yibukije ko imvugo ya ‘Ntibizongere Ukundi (Never Again), idakwiye kuguma mu magambo gusa ahubwo ikwiriye kujya mu bikorwa.
Amb Bizimana yavuze ko amahanga yose akwiye guhagurukira kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’imvugo zihembera urwango, kuko hari aho zigikomeje kugaragara kandi zivugwa n’abafite imyanya ikomeye mu buyobozi bw’ibihugu.
Amb Bizimana yanagaragaje umurongo mwiza watanzwe nyuma yo guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu, ukumira ko habaho ibikorwa byo kwihorera ahubwo hagashyirwa imbere gahunda yo kubanisha Abanyarwanda.
Yeretse abitabiriye iki gikorwa ko byatumye umushinga wo kubaka igihugu ukomera, uyu munsi u Rwanda rukaba rumaze kuba bandebereho, ndetse tunashishikajwe gutera imbere mu mishinga itandukanye, hubakiwe ku mutekano, amahoro n’ubumwe bw’Abanyarwanda.
Dr Yves Munana Rwogera wari uhagarariye Ibuka-Sénégal, we yibukije abitabiriye iki gikorwa, uruhare rukomeye bafite mu kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Hakwiye gukoreshwa Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ni bo yari igamije kurimbura kandi byateguwe binageragezwa igihe kirekire. Ntabwo ari intambara ya 94, Jenoside nyarwanda cyangwa Jenoside yabaye mu Rwanda.”
Minisitiri w’Umuco, Ubukorikori n’Ubukerarugendo muri Sénégal, Amadou Ba yibukije ko umubano w’u Rwanda na Sénégal utigeze ucibwa intege.
Yibukije ubutwari bw’ingabo za Sénégal zari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda zarenze imirongo y’ubutumwa zari zifite bwo kuba indorerezi ahubwo zigatabara bamwe mu Batutsi bahigwaga ngo bicwe.
Yatanze urugero ku barimo Capitaine Mbaye Diagne wanahasize ubuzima, yibutsa ko igihango u Rwanda rufitanye na Sénégal kigaragarira mu gitabo Murambi, Le Livre des Ossements cyanditswe n’Umunya-Sénégal, Boubacar Boris Diop, kigaragaza neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi i Murambi.
Haje kubaho ‘umugoroba wo kwibuka aho Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bafatanyije kwibuka batanga ubutumwa bw’ihumure, hatangwa ubuhamya mu buryo bw’amashusho bw’abarokotse babiri ari bo Claire Ruyuki na Eric Nyagatare.

Kinyarwanda
English
Swahili









