issa
Ben na Chance bujuje BK Arena

Ben na Chance bujuje BK Arena

Apr 6, 2026 - 10:39
 0

Ben na Chance bakoreye igitaramo muri Bk Arena nyuma y'uko Imana ibiberetse mu nzozi. Mu kiganiro bigeze kugirana na UKWELITIMES basobanuye ko bagize iyerekwa kandi Imana yari yabijeje ko bazuzuza iriya nyubako ikunze kugorana ku bahanzi batifitiye icyizere.

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana Ben na Chance banditse amateka mashya mu rugendo rw’umuziki w’ivugabutumwa. Ku wa 05 Mata 2026 ubwo abemera Imana bizihizaga Pasika, I Kigali naho byari bishyushye. Muri Bk Arena, inyubako igoye kuyuzuza ku bahanzi badafite abafana benshi, yandikiwemo amateka, ubwo yuzuraga abafana baje kuramya no guhimbaza Imana. Ni igitaramo kitwa’Easter Jubilee Music Gathering’.

Ni igitaramo cyahaye amahirwe abahanzi bakizamuka; Alicia na Germaine bataramiye bwa mbere imbere y’abafana benshi ariko kandi bwari ubwa mbere baririmbye mu gitaramo kuva batangira umuziki. Ni amahirwe ku bahanzi nk’aba baba bari gushaka inzira zo kwamamara mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni itsinda ry’abakobwa bavukana bishimiwe cyane n’abafana. Baririmbye izirimo ‘Uriyo na Ibendera’ubona ko abantu babishimiye.

Abandi bahanzi baririmbye barimo Papi Clever na Dorcas nabo bafite inyota yo kuzakorera igitaramo cyabo muri Bk Arena. Ariko kandi Pasiteri Julienne Kabanda’Marraine’ wa Chance ni we wigishije ijambo ry’Imana abitarabiriye igitaramo.  Ntabwo Ben na Chance bihariye urubyiniro kuko banahaye umwanya Pasiteri Ngoga Christophe, abantu baramwishimiye cyane.